Friday, April 4, 2025
Friday, April 4, 2025
spot_img
HomePolitikeKera kabaye Perezida Kagame yahuye na Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Kera kabaye Perezida Kagame yahuye na Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, mu biganiro bigamije kugabanya umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi. 

Nubwo iyi nama yabaye, ntabwo yasimbuye inzira zisanzwe zari zarashyizweho kugira ngo iki kibazo gikemurwe, zirimo ibiganiro bya Luanda biyobowe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Qatar yashyize hanze ifoto y’iyi nama, igaragaza Sheikh Tamim yicaye hagati, ibumoso hari Perezida Kagame, mu gihe Tshisekedi yicaye iburyo. 

Abakuru b’ibihugu bombi bashimye intambwe imaze guterwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi, ndetse n’imyanzuro yafatiwe mu nama iherutse guhuza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) na Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare 2025. 

Itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko aba bayobozi bongeye gushimangira ubushake bwo guhagarika imirwano nta mananiza, nk’uko byemejwe mu nama ziheruka. Bemeye kandi gukomeza ibiganiro byatangijwe i Doha hagamijwe gushaka umusingi w’amahoro arambye, bikajyana n’imikoranire n’inzira za Luanda na Nairobi. 

Perezida Kagame na Tshisekedi bashimiye Emir wa Qatar ku bw’uruhare rwe mu biganiro byatumye impande zombi zongera kubaka icyizere mu rugendo rwo gushakira amahoro RDC n’akarere muri rusange. Qatar ifite ubunararibonye mu guhuza impande zihanganye ku isi, aho yanagize uruhare mu biganiro byo gushakira umuti intambara hagati ya Hamas na Israel. 

Iyi nama yabaye itari izwi na benshi, bituma abantu batungurwa no kumva ko impande zombi zahuye. Mu bihe byashize, hari harigeze gutegurwa ibiganiro muri Qatar ku wa 23 Mutarama 2023, ariko RDC ntiyabyitabira ivuga ko Qatar ari inshuti ikomeye y’u Rwanda. Nyuma Guverinoma ya RDC yatangaje ko abayobozi bayo bari bafite izindi gahunda i New York. 

Si ubwa mbere habayeho gukerensa ibiganiro hagati y’aba bayobozi. Mbere y’icyo gihe, Perezida Tshisekedi yari yanze guhura na Perezida Kagame n’ubwo yari yabisabwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa. Icyo gihe, Tshisekedi wari mu bikorwa byo kwiyamamaza yavuze ko azahurira na Perezida Kagame mu ijuru gusa. 

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame aherutse gutangaza ko naramuka yongeye kwicarana na Tshisekedi azamubwira ko atakabaye ari Perezida wa RDC. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mario Nawfal, yavuze ko kuganira na Tshisekedi bigoye kuko nyuma y’inama ahita yibagirwa ibyo bemeranyijweho cyangwa akabihindura. Yagize ati: “Nagiye nganira na we, mukemeranya ibintu, yaba agisohotse mu muryango, akaba yabyibagiwe, cyangwa akabihindura, ukumva avuga ngo oya, ibyo ntitwigeze tubivuga.” 

Yongeyeho ko yifuje kubona RDC iyobowe n’umuntu w’inyangamugayo, agira ati: “Ninongera kwicarana na we nzabimubwira imbonankubone.” 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights