Wednesday, April 9, 2025
Wednesday, April 9, 2025
spot_img
HomePolitikeKera kabaye, hamenyekanye umunsi ibiganiro bya mbere bya Leta ya Repubulika Iharanira...

Kera kabaye, hamenyekanye umunsi ibiganiro bya mbere bya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23 bizaberaho

Nyuma y’imyaka irenga itatu y’intambara ikaze hagati y’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, impande zombi zigiye guhura mu biganiro ku wa 09 Mata 2025.  

Aya ni amasezerano yagezweho nyuma y’ubwumvikane bw’imigambi y’amahoro bwashyigikiwe n’igihugu cya Qatar, aho ibiganiro bizabera mu murwa mukuru Doha. 

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko impande zombi zemeje guhurira i Doha.  

Ibi bizaba ari ubwa mbere ibiganiro nk’ibi bibayeho kuva mu Ugushyingo 2021, ubwo intambara yongeraga kubura hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo. 

Umwe mu bayobozi bo ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, yatangarije Reuters ko ibiganiro bizaba ku wa 09 Mata, “keretse urundi ruhande rwitwaye nabi.” Ibi bivuze ko hagize ikihinduka ku ruhande rwa M23, aya masezerano ashobora kudakurikizwa. 

Umutwe wa M23 nawo wemeje ko witeguye kuganira na Leta ya Congo. Abayobozi b’uyu mutwe batangaje ko bazageza kuri Kinshasa ibibazo byabo, ariko impande zombi zumvikanye ko batazatangaza ku mugaragaro ingingo zizaganirwaho. 

Ibi biganiro biza nyuma y’uko ku wa 18 Werurwe 2025, ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi wa Congo bahuriye i Doha, mu buryo butari bwitezwe.  

Nubwo ibyo baganiriye bitatangajwe ku mugaragaro, birakekwa ko byagize uruhare mu gufungura umuryango w’ibiganiro hagati ya Kinshasa na M23. 

Si ibyo gusa, kuko kuwa Gatanu w’icyumweru gishize Qatar yakiriye icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro byahuje intumwa za Leta ya Congo na M23.  

Muri ibyo biganiro, Qatar yanahuye n’intumwa za M23 zirimo Bertrand Bisimwa, Perezida w’uyu mutwe, na Col John Imani Nzenze ushinzwe ubutasi bwawo. Gusa, icyo gihe izo ntumwa za M23 ntizigeze zihura n’uruhande rwa Leta ya Congo. 

Muri Ugushyingo 2021, umutwe wa M23 wongeye kugaba ibitero ku ngabo za Leta ya Congo, nyuma y’imyaka igera ku icumi warahagaritse imirwano.  

Uyu mutwe ushinja Kinshasa kutubahiriza amasezerano yari yarakozwe hagati y’impande zombi. Guverinoma ya Congo yo ivuga ko M23 ari umutwe w’iterabwoba ukwiye kurwanywa aho kuganirizwa. 

Kuva icyo gihe, M23 yigaruriye ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo, mu mirwano yatumye ibihumbi by’abaturage bahunga ingo zabo.  

Iyi ntambara yazamuye umwuka mubi hagati ya Kinshasa n’u Rwanda, aho RDC ishinja u Rwanda gushyigikira M23 mu gihe u Rwanda narwo rushinja RDC gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. 

Ibihugu byinshi byo mu mahanga nabyo byafatiye ibihano u Rwanda, birushinja kuba rufite ingabo ku butaka bwa Congo. 

U Rwanda rwo rwamaganye ibi birego, rushimangira ko rwafashe ingamba z’ubwirinzi kubera ko ubutegetsi bwa Kinshasa bufatanyije n’umutwe wa FDLR mu mugambi wo kurugaba igitero. 

Hari hashize Igihe kirekire, Leta ya Congo yarahiye ko itazigera na rimwe ijya mu biganiro na M23. Gusa, ibi birahindutse kuko noneho yemeye guhura nayo ku meza y’ibiganiro.  

Kuba igiye kuganira na M23, ni ikimenyetso cy’uko Kinshasa yasanze ko igisirikare cyonyine kidahagije ngo gikemure iki kibazo. 

Ese aya masezerano azagera ku musaruro w’amahoro? Bizaterwa n’uburyo impande zombi zizashyira mu bikorwa ibyo zizumvikanaho muri Doha. Hari impungenge ko igihe batazumvikana neza, imirwano ishobora gukomeza. Ariko kuba ibiganiro bigiye kuba ni intambwe ikomeye mu nzira y’amahoro mu burasirazuba bwa Congo. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights