Mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahari haranzwe n’ubwicanyi, ihohoterwa n’ubusahuzi bukomeye, abaturage bo mu gace ka Kaziba muri teritware ya Walungu bavuga ko nyuma y’ifatwa ry’aka gace na M23, ubuzima bwabo bwahindutse ku buryo budasanzwe.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Mu butumwa yahaye MCN, Cosmos Birindwa, umwe mu batuye Kaziba, yagaragaje uburyo abona M23 nk’abarwanyi batandukanye cyane n’uko Leta ya Congo isanzwe ibasobanura.
Ati: “Njyewe ndi Kaziba, ni ho M23 iheruka gufata. Izi nshuti nta kibazo cyazo, bari kudukorera neza, yewe ndetse bakora nk’abamaraika bo mu juru.”
Uyu muturage avuga ko kuva M23 yigarurira Kaziba, ibimenyetso by’umutekano n’ubwisanzure bw’abantu byabaye impinduka ikomeye: nta mabariyeri, nta ruswa, nta guhagarikwa bya buri kanya nk’uko byari bisanzwe mu gihe FARDC yari igihari.
Cosmos akomeza avuga ati: “Ubu dufite amahoro, turaryama tugasinzira. Turatembera nta mabariyeri akihaba nk’ayahabaga igihe cya mbere.”
Gusa, nubwo hari icyo yise “agahenge” kagarutse mu buzima bwa buri munsi, hari impungenge zikomeye abaturage bafite.
Nk’uko Cosmos abivuga, ingabo za Leta ya Congo (FARDC), hamwe n’imitwe iyishyigikiye irimo Wazalendo, FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi, ziri kwiyegeranya mu misozi iri hejuru ya Kaziba, biteguye gusubira mu rugamba.
Ati: “Dufite amakuru ko ziriya ngabo za Leta zikomeje kwiyongera mu misozi. Zirateganya kwisubiza Kaziba, n’inkengero zayo. Ni icyo kiduteye ubwoba.”
Ku baturage b’i Kaziba, igisubizo ntikiri mu kugirana ibiganiro n’izo ngabo, ahubwo ngo M23 ikwiye gukomeza gutera imbere, igafata teritware yose ya Walungu ndetse n’iya Uvira, ahakirangwa ibikorwa byo kugaba ibitero byibasira abaturage bo mu duce twigaruriwe na M23.
Hashize ibyumweru bitatu M23 ifashe Kaziba, ndetse n’utundi duce turimo grupema ya Luciga yo muri cheferi ya Luhwinja, ahazwi kuba hari ubutunzi kamere.
Kuri ubu, abaturage bavuga ko batangiye kubona impinduka ku mibereho yabo, aho bavuga ko bahabwa agaciro n’uburenganzira bataigeze bagira mu gihe ingabo za Leta zari zigihari.
Abasesengura ibibera muri Kivu y’Amajyepfo bavuga ko iyi mvugo y’abaturage igaragaza igihombo gikomeye mu bufatanye hagati y’ubuyobozi bwa Leta n’abaturage, ndetse no gukomera kw’akarusho M23 ishobora kuba ibona mu kuba “iteza imbere abaturage” aho yigaruriye.