Saturday, June 7, 2025
Saturday, June 7, 2025
spot_img
HomeUbutaberaKayonza: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Aba-Wazalendo barenga 40 bashinjwa guhungabanya...

Kayonza: Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Aba-Wazalendo barenga 40 bashinjwa guhungabanya umutekano w’abaturage

Inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda zataye muri yombi abantu barenga 40 bo mu itsinda ryiyise “Wazalendo” nyuma yo gushinjwa ibikorwa bihungabanya umutekano n’imibereho y’abaturage bo mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Rukara. 

Mu tugari twa Kawangire na Rwimishinya two mu Murenge wa Rukara, abaturage bari bamaze igihe batakira inzego z’umutekano bavuga ku itsinda ry’abantu bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro n’ibisongo, bakinjira mu mirima y’abaturage ku ngufu, bakayicukuramo bashaka amasegereti. 

Aba biyise “Wazalendo” bikekwa ko bacukuraga amabuye y’agaciro mu kirombe cya sosiyete yari yarafunzwe n’inzego zibishinzwe, bagakomeza ibikorwa byabo mu buryo butemewe, bikarangira banahungabanyije umutekano w’abaturage b’akarere. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemeje ifatwa ry’aba bantu, avuga ko igikorwa cyo kubashakisha cyakozwe mu buryo bw’umukwabu, gifatwamo abagera kuri 40, mu gihe abandi bakekwaho ubufatanye nabo bahise batoroka. 

SP Hamdun Twizeyimana yagize ati: “Abafashwe bashinjwa kwinjira mu mirima y’abaturage ku ngufu, bagashakamo amasegereti ndetse no gukomeretsa abatanze amakuru ku nzego z’umutekano. Hari abandi bagishakishwa kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.” 

Abaturage bo muri utu tugari bavuga ko bari bamaze igihe babayeho mu bwoba, kuko umuntu wese watangaga amakuru kuri iryo tsinda yaterwaga ubwoba cyangwa agahohoterwa.  

Umwe mu baturage yagize ati: “Twari tubayeho nk’abari mu kaga. Abo bantu binjiraga mu mirima yacu nijoro cyangwa ku manywa, bakayicukura ntawe babajije, bakatugirira nabi. Abageragezaga gutabaza Polisi nabo bagirwaga nabi.” 

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibibazo nk’ibi bikemurwe hakiri kare, ikanashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye iri tsinda rihungabanya umutekano rihagarikwa. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe