Saturday, April 19, 2025
Saturday, April 19, 2025
spot_img
HomePolitikeKatumbi Moïse yatangaje ikintu gikomeye kimubabaza cyane leta ya Congo ikora

Katumbi Moïse yatangaje ikintu gikomeye kimubabaza cyane leta ya Congo ikora

Moïse Katumbi wiyamamariza kuyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo yatangaje ko ababajwe no kuba abasirikare b’abacancuro bakorana n’iki gihugu bahembwa kurusha abacyo bazwi nka FARDC.

Ibi yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023 ubwo yageraga mu mujyi wa Bunia, intara ya Ituri, aho akomereza ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, nk’uko ikinyamakuru 7 Sur 7 cyabitangaje.

Katumbi yavuze ko natsinda amatora, azahagarika byihuse intambara imaze igihe kinini muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru. Ati: “Tugiye kurangiza vuba uyu mutekano muke. Tuzakora ikigega cyihariye cy’intambara. Tuzahera muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru. Abantu barababaye cyane, tuzashyiramo miliyari 5 zo kongera kwiyubaka. Mwarababaye cyane, igihe kirageze ngo mwishime.”

Uyu munyapolitiki yagaragaje ko kimwe mu bituma abasirikare ba FARDC n’abapolisi batabasha kuzuza inshingano yo kurinda igihugu uko bikwiye, ari uko bahembwa amafaranga make, agaragaza ko bibabaje kuba bahembwa kurusha abacancuro b’abanyamahanga.

Yagize ati: “Tuzishyura abasirikare n’abapolisi neza. Uyu munsi, abacancuro bahembwa neza kurusha abasirikare n’abapolisi bacu. Ibi birakwiye? Tuzubaha abasirikare n’abapolisi.”

Katumbi ahatanye n’abandi bakandida bakomeye barimo Perezida Félix Tshisekedi, Martin Fayulu uvuga ko ari we watsinze amatora yo mu 2018 na muganga Dr Denis Mukwege wegukanye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Alfred Nobel.

Moïse Katumbi wiyamamariza kuyobora Repubulika ya demukarasi ya Congo
Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights