Karongi: Umuturange uherutse gutemagurirwa inka 12 yashumbushijwe n’Abandi borozi.

Tariki 28 Werurwe 2019 RIB yagaragaje umugabo witwa Karabayinga Bigaruka w’imyaka 39 uba mu Nkambi ya Kiziba i Karongi, watawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gutema inka 12 z’uwitwa Ndabarinze wo mu mudugudu wa Gakamba akagari ka Mulingamu akarere ka Nyabihu 10 muri zo zigapfa.

Karabayinga yeretwe Itangazamakuru na RIB nyuma yogufatwa akekwaho gutemagura izi nka.

Abarozi bo mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba bayobowe na Bugabo AbdoulKarim, Kuri uyu wa 08 Mata 2019, bashyikirije inka indwi uwitwa Ndabarinze Kabera watemewe inka 12

Aborozi bo mu karere ka Bugesera bagize umutima wo gushumbusha mugenzi wabo Ndabarinze muri ibi bihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakiriwe n’ Umuyobozi wungirije w’ akarere ka Nyabihu Simpenzwe Pascal.

Src: Ukwezi