Karabaye! Hagaragajwe impamvu ishobora gutuma Mwiseneza Josiane nta kamba narimwe ryo muri Miss Rwanda 2019 yakwegukana

Mwiseneza Josiane, umukobwa uhagarariye intara y’Uburengerazuba waje kwiyamamaza yakoze urugendo rw’iminota 40 n’amaguru byanamuviriyemo gutsitara akomeje kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru byahano mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda benshi muri rusange bagaragazako bamushyigikiye.

Ndetse kandi uyu mukobwa itorwa ryasojwe ari we uhagarariye abandi bivugwako yahita abona tike yo kujya mu mwiherero uzwi nka ‘Boot Camp’.

Uyu mukobwa  ukomeje gutungura benshi bitewe n’uburyo yari atandukanye n’abandi haba mu myambarire, no mu buryo atari yabanje kujya gukora imisatsi n’inzara nka bagenzi be, yaje kwemererwa gukomeza bitewe n’uburyo yasubije neza ibibazo by’abakemurampaka.

Ubwo hatomborwaga numero izaranga umukobwa, haba guseruka imbere ndetse no gutorwa n’abamushima, Mwiseneza yatomboye numero 30, abantu nabwo baratangara bati iriya numero ni nziza pe.

Witegereje neza kuri iyi Foto aba bantu bari kugaragaza impamvu ishobora gutuma batashyigikira Mwiseneza ngo kuko nta 40% by’Ubwiza afite muri iri rushanwa.
Ikirango cya Miss Rwanda benshi bagiye bagaragaza ko gifite Umutwe uteye neza nk’uwa Mwiseneza.
Mwiseneza Josiane niwe wahize abandi mu gutorwa cyane ku mbugankoranya mbaga.