Thursday, June 5, 2025
Thursday, June 5, 2025
spot_img
HomePolitikeKampala: Igisasu cya rutura cyaturikanye Abizihizaga Umunsi w’Abahowe Imana

Kampala: Igisasu cya rutura cyaturikanye Abizihizaga Umunsi w’Abahowe Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, habaye impanuka ikomeye y’iturika hafi y’Ingoro y’Abahowe Imana ya Munyonyo, mu Murwa Mukuru wa Uganda. Iki gikorwa cyahungabanyije umutekano mu gihe abantu benshi bari bateraniye hamwe mu kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana, wizihizwa buri mwaka hibukwa abakirisitu 45 bishwe bazira ukwemera hagati ya 1885 na 1887. 

Amakuru ya mbere yageze ku nzego z’umutekano yagaragaje ko hari ibisigazwa by’umubiri w’umuntu byatoraguwe ahabereye iryo turika, hamwe n’ibice by’imodoka ya moto yasenyutse burundu. Birakekwa ko uwo muntu ashobora kuba ari we wari witwaje icyo gisasu, akaba ari na we cyahitanye. 

Inzego z’umutekano zirimo igisirikare cya Uganda (UPDF), Polisi n’inzobere mu gutahura no gusenya ibisasu, bahise bagera aho byabereye, barahafunga mu rwego rwo gutangira iperereza no gukusanya ibimenyetso.  

Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo y’icyo gikorwa gishobora kuba cyari kigamije iterabwoba. 

UPDF yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, igikorwa cyo kurwanya iterabwoba cyarangiranye n’urupfu rw’abantu babiri bitwaje intwaro bakekwaho kugira uruhare muri uwo mugambi wo guhungabanya umutekano. Bivugwa ko ubwo bwicanyi bwakozwe hashingiwe ku makuru y’iperereza yizewe. 

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, UPDF yagize iti: “Iyi ni operation yakozwe hashingiwe ku makuru yizewe, kandi inzego z’umutekano zikomeje gushyiraho uburyo bwo gucunga umutekano ku rwego rwo hejuru kugira ngo ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Abahowe Imana bigende neza.” 

Basabye abaturage kuguma batekanye ariko bakomeza no kugira ubushishozi, bakajya batanga amakuru ku nzego z’umutekano igihe cyose babonye abantu, ibintu cyangwa ibikorwa bibateye impungenge, kugira ngo habeho kwirinda no gukumira icyahungabanya umutekano. 

Iri turika ribaye mu gihe Kampala yari yashyizwemo ingamba zikomeye z’umutekano, bitewe n’ibirori bikomeye byari biteganyijwe.  

Inzego z’umutekano zari zaraburiwe hakiri kare ku byago bishobora guterwa n’imitwe y’iterabwoba, ishobora kuba igamije guhungabanya ibikorwa by’iminsi mikuru n’ibiterane rusange. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe