Saturday, December 7, 2024
Saturday, December 7, 2024
spot_imgspot_imgspot_img
HomeAmakuruKami Kabange yatangaje byinshi yakuye mu mukino wa Basketball

Kami Kabange yatangaje byinshi yakuye mu mukino wa Basketball

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki 23 Kami Kabange yatangaje ko asezeye gukina Basketball nk’uwabigize umwuga nyuma y’imyaka 23. Mu mukino w’intoranywa wo gusoza umwaka w’imikino muri Basketball “FERWABA All Star Game 2023” Ishyirahamwe Nyarwanda rya Basketball ryashimiye Kami wakiniye Ikipe y’Igihugu imyaka 12.

Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:

Kami ni umwe mu bakinnyi beza mu Ikipe y’Igihugu yatangiye gukinira mu 2008, aho yabaye uwatsinze amanota menshi mu mikino y’Akarere ka Gatanu, ‘Zone 5’ mu 2010.

Mu Gikombe cya Afurika cyo mu 2013, Kami yabaye umukinnyi wa gatatu watsinze amanota menshi ndetse n’uwa gatanu mu bugariye neza.

Kami mu kiganiro yagiranye n’Igihe dukesha iyi nkuru ,  yavuze ko kimwe mu bikomeye yishimira yakuye muri Basketball ari umufasha we, Kamana Aisha nawe wahoze akinira REG WBBC.

Ati “Nishimiye ibintu byinshi ariko igikomeye nabonye umufasha muri Basketball, inshuti, ubwenge ndetse n’ibindi byinshi. Urundi rwibutso mfite rukomeye ni ukuba narakiniye ikipe y’Igihugu mu marushanwa nka Afro Basket na Zone 5, nshimira cyane igihugu cyangiriye icyizere.”

Kami yakomeje agira inama abakinnyi bakiri bato abasaba kugira inzozi zagutse n’ikinyabupfura kugira ngo bazavemo abakinnyi beza.

Ati “Ku bankunze ndabashimira cyane mbasaba gukomeza gukunda umukino no kuwushyigikira. Abakinnyi bakiri bato ndabasaba kubigira inzozi, kubikunda, ikinyabupfura ndetse no gukora cyane.”

Uyu mugabo kandi yavuze ko atazajya kure y’umukino kuko akomeje inzira y’ubutoza.

Ati “Ubu mfite icyangombwa cy’icyiciro cya mbere cy’abatoza ba FIBA. Nzakomeza gutoza no kugira ngo abakiri bato babone amahirwe yo gutozwa n’uwabaye umukinnyi. Yego nsanzwe mfite ikipe ya Spartans yo mu cyiciro cya kabiri niho ndi kugeza ubu.”

Kami Kabange ni umugabo w’imyaka 39 ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watangiye gukina Basketball nk’uwabigize umwuga mu 2000 agera mu Rwanda mu 2007.

Yakiniye amakipe atandakunye mu Rwanda nka APR BBC, Espoir BBC, REG BBC na City Oilers yo muri Uganda.

Visi Perezida wa FERWABA, Nyirishema Richard ashyikiriza impano Kami Kabange

 

Kami Kabange hamwe n’umuryango we
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights