Jürgen Kloop umugabo w’umunyabigwi mu mupira w’Amaguru dore ko yatoje amakipe atandukanye; kuri ubu yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gusezera kuri Liverpool F.C. yari abereye umutoza mu gihe cy’imyaka icyenda yose.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Jürgen Norbert Klopp yatangiye gutoza Liverpool F.C. mu mwaka wa 2015; kuva yatangira gutoza iyi kipe yagiye atwara ibikombe bitandukanye. Jürgen Norbert Klopp yatwaye igikombe cya Premier League 2021/2022 ndetse na UEFA Champions League mu mwaka 2019.
Jürgen Kloop avuga ko itangazo rye arishyize hanze kugirango batangire bashake umutoza uzamusimbura hakiri kare mu gihe azaba avuye muri iyi kipe.
Yagize ati: « Yego birababaje kumva ko nzava muri iyi kipe mu mpera z’uyu mwaka w’imikino ariko kandi nta kundi byagenda, njye nkunda ikipe kandi nkunda ibintu byose bijyanye n’ikipe haba abafana , umujyi, abakozi ariko iki cyemezo nafashe cyerekana ko nzi neza icyo nahisemo. »
Jurgen Kloop niwe mutoza watwaye ibikombe byose ari muri Liver Pool yatwaye ibikombe byose bikinirwa mu Bwongereza usibye Europa League yatsindiwe ku mukino wa nyuma.