Sosiyete sivile yatangaje ko abarwanyi bo mu nyeshyamba zo muri Centrafrica, zo mu mutwe wa Seleka, muri iki cyumweru zinjiye mu duce tubiri duturanye, two muri Teritwari ya Ango mu Ntara ya Bas-Uélé muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ibi ngo byabaye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuwa Gatatu itariki ya 24 Gashyantare, muri iki cyumweru ahagana mu ma saa tanu z’ijoro.
Izi nyeshyamba zo muri Centrafrica bivugwa ko ari umunani za Seleka zinjiye bitunguranye mu gace ka Banda, zasahuye amatungo amwe yo mu ngo abasirikare bo mu ngabo za FARDC ntibagira icyo babikoraho.
Nk’uko sosiyete sivile yaho ibivuga, ngo inyeshyamba eshatu zerekeje mu nkambi ya Mbororo zishakisha abantu babiri ku mpamvu zitasobanutse.
Ibimenyeshejwe n’abaturage, abasirikare ba FARDC bafite icyicaro muri kariya karere ngo nta nakimwe bakoze uretse guhita barasa amasasu make buhumyi kugira ngo bakange abateye.
Amakuru avuga ko kuri uwo mugoroba, abandi barwanyi batanu bagaragaye mu murima w’umuhinzi, uherereye ku birometero 18 uvuye i Banda.
Bivugwa ko bakoreye iyicarubozo nyir’umurima mbere yo gutwara amatungo ye icumi arimo ihene n’intama.
Umuyobozi wa Teritwari ya Ango, Marcelin Lekabusia yemeje aya makuru.