Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Abakiristu Gatolika bo mu Rwanda by’umwihariko abo muri Diyoseze ya Butare bakiriye inkuru nziza ivuye kwa Papa

Kuri uyu wa 12 Kanama 2024 nibwo hatangajwe ko Diyoseze ya Butare yahawe undi Musenyeri asimbuye uwari usanzweho Myr Filipo Rukamba, wavuyeho ku bwegure bwe.

Mu biro bya Papa i Vatikani, batangaje iyi nkuru yuko hemewe ubwegure bwa Musenyeri Filipo Rukamba wari usanzwe uyubora Diyoseze ya Butare ahagana Saa sita z’amanywa z’i Kigali, bityo hatorwa  umwepeskopi mushya w’iyi Diyoseze ariwe Ntagungira Bosco.

Itangazo rishyiraho uyu mwepiskopi rigira riti “Nyirubutungane Papa Fransisiko yemeye ubwegure bwa Myr Filipo Rukamba wari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare mu Rwanda. Papa Fransisiko kandi yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira wari Padiri mukuru wa Paruwasi Remera kuba Umwepiskopi wa Butare.

Ubusanzwe uyu wari Padiri Jean Bosco Ntagungira watorewe kuba umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare, yari asanzwe ari padiri mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera ibarizwa muri Diyoseze ya Kigali, ndetse yakunze kugaragara muri misa zagiye zicishwa kuri Pacis Tv kenshi.

Jean Bosco Ntagungira kandi amaze imyaka 31 ari Umusaseridoti, aho yahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti mu mwaka wa 1993 muri Kanama.

Uyu kandi abaye umwe mu bepiskopi bafite impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’amategeko ya Kiliziya, kuko ni umwe mu bize mu ishuri ry’i Roma mu ishami ry’amategeko ya Kiliziya, aho yahize hagati ya 1993 na 2001.

Akiri umusaseridoti yabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye za Kiliziya cyane cyane muri Diyoseze ya Kigali, aho yaje no kuba ushinzwe umubano n’anandi madini muri Kiliziya.

Ntagungira kuri ubu abaye umwepiskopi wa gatatu wa Diyoseze ya Butare nyuma ya Musenyeri Myr Filipo Rukamba weguye ndetse na Jean Baptiste Gahamanyi wamubanjirije.

 

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments