Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruIvumburamatsiko: Dore ibyaye umunsi Maj Paul Kagame ahura na Gen Nsabimana wari...

Ivumburamatsiko: Dore ibyaye umunsi Maj Paul Kagame ahura na Gen Nsabimana wari Umugaba w’Ingabo za Perezida Habyarimana

Mu gihe Amasezerano y’Amahoro ya Arusha yari amaze gusinywa muri Kanama 1993, impande zitandukanye zatangiye gushaka uko ashyirwa mu bikorwa, ubutegetsi bwariho bwakandamizaga bamwe bukemera gusaranganya imyanya na RPF Inkotanyi yaharaniraga ko habaho u Rwanda rwunze ubumwe kandi rugendera kuri demokarasi, Gen Nsabimana yagejejweho igitekerezo cyo gutanga intera ndende hagati ya EX-FAR n’Ingabo za RPA aranangira ngo baba basubijwe inyuma ku rugamba.

Kuva tariki ya 1 Ukwakira 1990, urugamba rwo kubohora igihugu rutangira, RPF Inkotanyi yarwanaga ishaka kubohora Abanyarwanda ku ngoyi y’ubutegetsi bubi bwimakaje ubusumbane, akarengane ndetse no kwica Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu masezerano y’amahoro yasinyiwe Arusha ku wa 4 Kanama 1993, harimo ko ingabo mpuzamahanga zigomba kuza gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Gen Romeo Dallaire yabanje kuza mu Rwanda mu iperereza muri Kanama 1993, mu kureba ubukana bw’intambara, we n’itsinda bari bazanye banzura ko hagomba kuzanwa Ingabo za Loni gufasha kugarura amahoro no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha.

Ubutumwa bw’Ingabo za Loni zari zishinzwe kugarura amahoro no gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha [MINUAR] bwashyizweho ku wa 5 Ukwakira 1993, zikihagera zitangira kugerageza uko impande zihanganye zahana intera mu gihe hari ingingo z’ayo maserano zitangira gushyirwa mu bikorwa.

Aya masezerano yahaga ingabo mpuzamahanga kugena uko agace katabarizwamo ingabo z’uruhande na rumwe kagomba kuba kangana ndetse kakagenzurwa na MINUAR.Gen Dallaire wari warabonye ingaruka z’intambara yabaye mu Rwanda yahise atekereza ko kugira ngo intambara idakomeza, abasirikare ku mpande zombi bagomba guhana intera ndende ku buryo imbunda zifite ububasha bwo kurasa kure kuri buri ruhande zitabasha kugeza aho abo bahanganye bari.

Cyari icyemezo gishobora gusharirira ingabo za Leta, Ex-FAR ndetse Gen Dallaire akomeza kugira icyo gitekerezo ibanga kugeza tariki ya 1 Gashyantare 1994.

Gen Dallaire wari Umuyobozi w’Ingabo za Loni zari mu Rwanda, yageragezaga kuganira na FPR n’uruhande rwa Leta ashaka icyatuma impande zombi zumvikana ariko abahezanguni bo muri Leta ya Habyarimana barimo n’abasirikare bakuru bakomeza kunaniza uwo mugambi.

Tariki ya 2 Gashyantare 1994, Gen Dallaire yari mu nama irimo abantu 20 barimo Gen Maj Déogratias Nsabimana wari Umugaba Mukuru wa Ex-FAR, Gen Maj Augustin Ndindiriyimana wari Umuyobozi Mukuru wa Gendarmerie na Gen Maj Paul Kagame wari Umuyobozi w’Ingabo za RPA zari iza FPR-Inkotanyi n’abandi bayobozi ba gisirikare bakuru kuri buri ruhande bagiye kuganira ku kongera intera hagati y’ingabo z’impande zombi.

Mu gitabo Gen Romeo Dallaire yise ‘Shake Hands with The Devil’ yagize ati “Bwari ubwa mbere aba bari bahanganye bahuye. Kuko Kagame atavugaga Igifaransa, na Nsabimana atavugaga Icyongereza, nahise ntangira kubasemurira icyarimwe, bityo ntihari kubaho kumva nabi ibyo umwe avuze kandi bigabanya igihe cyagombaga gutakara.”

Gen Dallaire avuga ko aba basirikare bagerageje kuganira, bagerageza kubahana ariko mu gihe “nakuragayo ikarita igaragaza ibice bishya ingabo zigomba kuba zirimo mbona isura ya Nsabimana irijimye.”

Ati “[Nsabimana] yari yaramaze kwakira ikinegu cy’uko igisirikare cya EX-FAR cyatsinzwe intambara muri Gashyantare 1994, ariko akomeza kwizirika ku mwanya we.”

Iyi karita yagaragazaga ko 75% by’ingabo za EX-FAR zagombaga kwigira inyuma, cyangwa se bakemera ko intwaro zirasa kure na kajugujugu z’intambara byose bibanza gushyirwa mu maboko ya MINUAR, bakabona kuguma mu bice bari barimo.

Maj Gen Paul Kagame we yari yicecekeye. Ingingo yo gusubira inyuma ntiyarebaga RPA yari ku Mulindi wa Byumba kuko nta mwanya wari uhari kubera umupaka wa Uganda wari hafi aho.

Kuri ayo meza y’ibiganiro Maj Gen Nsabimana yari yicaranye n’umugabo wamutsinze ku rugamba [Maj Gen Paul Kagame]. Nsabimana arebye ku ikarita igaragaza agace kagomba kuvamo ingabo, yubura amaso n’igitsure abaza impamvu ingabo ayoboye zisabwa gusubira inyuma zikava mu bice bitandukanye zirimo.

Maj Gen Nsabimana yasubijwe ko ibyo ingabo ze zasabwe atari ugusubira inyuma ahubwo ari uguhindura ibirindiro zari zirimo ku buryo buri ruhande ruba ruri kure y’aho abo bahanganye bashobora kurasa, kandi ingabo za Loni zikabajya hagati.

Izi mpinduka zagoye cyane uruhande rwa EX-FAR rwari ruyobowe na Maj Gen Nsabimana, impande zombi zihabwa umukoro wo kujya kubiganiraho mu biro bikuru byabo bakazagaruka gutanga icyemezo bafashe nyuma y’iminsi irindwi. Bose barabyemeye ariko hashira ibyumweru byinshi bitarashyirwa mu bikorwa. Ibice bishya byagombaga kuvamo ingabo byarangiye zibigumyemo.

Gen Dallaire avuga ko yari atangiye kugira icyizere ko ubwo abayobozi b’ingabo zihanganye batangiye guhura bakaganira, byagira uruhare mu migendekere myiza y’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha hagati y’abanyepolitiki ariko biranga kuko ngo buri muyobozi wa gisirikare yabaga afite amakuru atambutse kure aya Dallaire ku bijyanye n’umwuka wa politiki wari mu gihugu.

Ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ya Arusha ryakomeje kwanga, byose bigizwemo uruhare n’ubutegetsi bw’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yaje guhagarikwa n’Ingabo za RPA muri Nyakanga 1994.

Src: IGIHE

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights