Ivan Ssemwanga yongeye kumvikana mu nkundura za Diamond na Zari Hassan! Tanasha

Zari Hassan wiyita umugore wirwanyeho yongeye gushyira mu majwi Diamond Platnumz batandukanye avugira mu marenga ko yananiwe gutanga indezo z’abana babyaranye.

Umutima wa Diamond muri iki gihe wigaruriwe n’ikizungerezi muri Kenya, Tanasha Donna, umukobwa ufite inkomoko ku mutaliyani. Uyu mukunzi we mushya bagombaga no gukora ubukwe kuri Saint Valentin ariko babyigizayo mu gihe kitazwi.

Uyu muhanzi yakanyujijeho na Zari biratinda ndetse babyaranye abana babiri, uwa mbere bamwise Latiffah Naseeb [Dangote] yavutse ku wa 6 Kanama 2015, yakurikiwe n’umuhungu bise Prince Nillan Dangote wavutse ku wa 6 Ukuboza 2016. Aba ku mugore biyongera ku bandi batatu yabyaranye na nyakwigendera Ivan Semwanga barimo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy.

Zari yaciye amarenga agaragaza ko Diamond nanubu atita ku bana be nubwo no muri Mata umwaka ushize yari yibasiye uyu muhanzi avuga byeruye ko yitaje inshingano ze nka se w’abana.

Ubu noneho yashyize ubutumwa bujimije kuri Instagram agira ati “Mwaramutse neza bantu banjye, mwifatanye nanjye muri iki cyumweru aho nzaba nsengera abafite ibibazo bya za diabetes, cancer, abagabo bata abana babo, n’ibindi biterwa na satati mvuzemo bike. Amen.”

Ubu butumwa bwiyongereye ku bundi Zari yanditse muri Mutarama avuga ko nk’umugore urera abana bose ku giti cye ari yo mpamvu agomba gukora cyane.

Byamenyekanye ko umusore usigaye ukundana na Zari yari inshuti magara ya Ivan

Zari ukunda kwiyita Bossy Lady yasezeye kuri Diamond kuri Saint Valentin ya 2018, yagiye avuga ko arambiwe kubabazwa no guhora ahanganye n’abagore uyu muhanzi yakururanaga na bo.Kuri Saint Valentin ya 2019, Zari yarongeye atungura abantu abereka umukunzi mushya wamenyekanye ku izina rya ‘Danny Kals.’

Yabikoze mu buryo bw’amarenga kuri SnapChat ndetse akerekana uyu musore igice cyo hasi mu maso atagaragara, ibi byatumye abamukurikira bazi gucukumbura bajagajaga amafoto ye kugeza bamuguyeho ndetse binjira no muri konti ye ya Instagram.

 

Boss mutoto na Diamond Platnumz ubwo bari bagiye gushyingura Ivan Semwanga wahoze ari Umugabo wa Zari Hassan.

Diamond yabonanye bwa mbere amaso ku maso na se wa Zari

Amafoto :IG