Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yateye utwatsi iby’amakuru y’ubukwe bwe n’umukunzi we, Michael Tesfay yanugwanugwaga.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 ndetse n’umukunzi we bamaze igihe bakundana barimo kwitegura ubukwe mu ibanga rikomeye.
Aba bombi nk’uko babanje kugira ubwiru iby’urukundo rwabo, bahisemo n’ubukwe kubutegura mu ibanga aho bivugwa ko buri mu Kuboza 2023.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Miss Nishimwe Naomie yavuze ko iby’ubwo bukwe atabizi ndetse ko nta n’ubuhari.
Ati “Ngaho! Reka reka rwose ayo makuru siyo. “
Miss Nishimwe Naomie na Michael Tesfay muri Mata 2022 nibwo beruye ko bakundana, ni nyuma y’uko Nishimwe Naomie ufite inzu y’imideli afatanyije n’abavandimwe be ya Zöi, atakunze gushyira hanze cyane ubuzima bwe bw’urukundo.
Michael Tesfay wegukanye umutima we akaba ari umusore ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu by’ubuvuzi yakuye mu Bwongereza.