Itangazo ryavugaga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zokeje igitutu u Rwanda ku bijyanye n’intambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byaje kugaragazwa ko ari irihimbano rikaba ryahimbwe n’abanyekongo.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Ni itangazo ryagaragazaga ko ryasohotse ku munsi w’ejo tariki ya 05 Gashyantare 2024, rikaba rigaragaza ko ryashizwe hanze na ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ifite icyicaro i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ryavugaga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Rwanda kuvana Ingabo zarwo ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo vuba na bwangu rikanarusaba guhagarika ubufasha ruha M23 iri mu ntambara n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC.
Iri itangazo ritagaragara ku rukuta rwa Ambasade y’Amerika i Kinshasa ndetse no ku rukuta rw’uhagarariye Amerika muri RDC, Lucy Tamlyn, bari barisohoye mugihe Perezida Tshisekedi akomeje gutinya ko M23 yigarurira umujyi wa Goma, ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni nyuma y’imirwano ikaze yabaye mu mpera z’iki cyumweru dusoje, yasize M23 y’igaruriye ibice byinshi byingenzi ku mujyi wa Goma.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, Mugenzi Félix, umwe mu banye-Congo ukurikiranira hafi ibya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko ririya tangazo ari irihimbano.
Yavuze ko iri tangazo ryasohotse ejo atari iry’ukuri ko ahubwo abanye-Congo bakorera mu kwaha k’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi aribo barihimbye.
Avuga kandi ko ryahimbwe mugihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zasabye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuganira na M23, ibyo perezida Félix Tshisekedi adakozwa na gato.
Mugenzi Félix, yagize ati: “Abanye-Congo baratangaje cyane, Blinken yahamagaye Tshisekedi amusaba kuganira na M23, depite Andre Carson w’umunyamerika aheruka gusohora inyandiko zamagana ihohoterwa n’itsembabwoko rikorerwa Abatutsi b’Abanyekongo muri RDC.”
Yakomeje agira ati: “Abanye-Congo bakoreye imyigaragambyo kuri Ambasade y’Amerika i Kinshasa. Rero abamamaza ibinyoma bya Patrick Muyaya bo bari gusohora amatangazo y’ibinyoma . Ririya tangazo ni Fake (Irihimbano).”
Urebye inyandiko za Perezida Félix Tshisekedi yashyize hanze ku mugoroba w’ejo hashize ubona zifitanye isano na ririya tangazo,
Yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye leta y’u Rwanda kuvana Ingabo zarwo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, no guhagarika gutera igihugu cyacu.”
Perezida Tshisekedi yakomeje gushinja Guverinoma y’u Rwanda gutera inkunga M23, ibyo rwo rwakomeje gutera utwatsi ahubwo rugashinja Félix Tshisekedi gukona bya hafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu 1994.
Kugeza ubu imirwano irakomeje mu Burasirazuba bwa RDC, aho yamaze kwinjira muri Kivu y’Amajyepfo, ni mugihe ibisasu biri kurasirwa muri Minova, muri teritware ya Kalehe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, FARDC n’abambari bayo bakaba bakoje kurasa buhumyi mu duce turimo abaturage.