Italiki yo gusaba Ange Kagame ya menyekanye >>>Inkuru irambuye

Nyuma y’igihe kirekire hibazwa kandi hahwihwiswa ko  Ange Kagame yaba akundana na Musabwa Patrick, umuhanzi nyarwanda wamenyekanye cyane ku izina rya Kitoko Bibarwa. Gusa ibyo byarangiye nk’inkuru ubwo Kitoko ubwe yabyamaganiraga kure akabihakana  ndetse agashimangira ko uretse no gukundana n’uyu mukobwa yewe, batanaziranye mbese ngo abona Ange Kagame ku mafoto no kuri televiziyo nkuko abandi bamubona.

Nubwo havuzwe kenshi ko Ange yaba akundana na Kitoko ariko nta kuri kwarimo.

Nyuma yo gukura aho urwo rujijo hakomeje kwibazwa mu by’ukuri umusore waba warigaruriye uyu mukobwa wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda benshi badahwema gushimangira ko ari mu bakobwa beza koko.

Gusa kuri ubu ibyafatwaga nk’ubwiru kuri uyu mukobwa bikaba byamaze gushyirwa ahagaragara, umusore ukundana na Ange Kagame akaba yamaze kumenyekana ndetse hakaba hagaragaye n’amafoto agaragaza uyu mukobwa n’umukunzi we baryohewe n’urukundo ubona ruzira imbereka.

Umva hano uko Umunyamakuru ukora kuri Televisiyo yitwa Mike Karangwa Tv abivuga:

Taliki ya 28 Ukuboza 2018 nibwo hataganijwe gusabwa kwa Ange Kagame umukobwa wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda

Mu mpera z’iki cyumweru gishize rero nibwo ku mbuga nkoranya mbaga   hongeye kugaragaye amafoto y’uyu umukobwa umwe rukumbi wa Perezida Paul Kagame, Ange Kagame Ingabire, aho yagaragaraga asomana n’ umukunzi we, ndetse n’andi mashusho agaragaza umubano wabo akaba yaratangiye kugenda agaragara.

Ndengeyingoma Bertrand, uzwi ku izina rya Billy umukunzi wa Ange Kagame.

Mu gihe hibazwaga umusore ushobora kuba yarahangaye uyu mukobwa akigarurira umutima we byaje kugenda byemezwa ko uyu musore ari uwitwa Ndengeyingoma Bertrand, uzwi ku izina rya Billy.

Umusore bivugwa ko ari umuhanga cyane akaba yiga muri Amerika muri MIT.

Ubusanzwe uyu Ndengeyingoma akaba ari musaza wa Belise Kariza, umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo (Chief Tourism Officer) muri RDB (Rwanda Development Board), bose akaba ari abana b’umunyemali Cyrille Ndengeyingoma.

Billy yiga muri MIT(Massachussettes Institute Technology ho muri Amerika.

Nubwo urukundo rw’Ange na Billy rusa n’urutunguranye, umuntu yavuga ko atari rushya ahubwo ababikurikiranira hafi bemeza ko umubano wabo ugiye kumara imyaka isaga ibiri, dore ko  ibyabo bivugwa ko byatangiye muri Nzeri 2016 mu gihe habaga Rwanda Day mu mujyi wa San Franscisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ikindi kandi Ange yaba yarakoze ingendo zigera kuri eshatu hagati ya Nzeli 2016 n’Ukuboza 2016 ava i Kigali ajya gusura umukunzi we Bertrand ubarizwa muri Amerika .

Billy yaba yaramaze kwerekana umukunzi we mu muryango ari naho yamwambikiye impeta.

Bitari ibyo gusa no mu mwaka ushize kuva muri Mutarama 2017 kugeza muri Kanama, Ange yagiye akora izindi ngendo zitandukanye agana muri Amerika, ngo nubwo ntawakwemeza ko nta yindi mpamvu yabaga imujyanye muri Amerika ariko ngo n’uyu musore Billy yaba ari imwe mu mpamvu zashoboraga gutuma yerekezayo.

Muri icyo gihe cyose yabaga yagiye muri Amerika, Ange Kagame yagaragara kenshi ari kumwe na Billy aho yamuherekezaga gutemberana ndetse bakagaragara hamwe mu bitaramo bimwe na bimwe aho babaga batumiwe bombi. Urukundo rwabo rero ngo si urwa nonaha. Tubifurije amahirwe.

Ushobora no kwihera ijisho ibindi tutabashije gushyira no kwandika bishimangira ukuri kw’iyi nkuru: