Friday, April 18, 2025
Friday, April 18, 2025
spot_img
HomeAndi makuruIsoko Diaspora yateguye igikorwa cyo kwibuka abatutsi babanye Congo biciwe I Mudende...

Isoko Diaspora yateguye igikorwa cyo kwibuka abatutsi babanye Congo biciwe I Mudende mu myaka ya 1997-1998

Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, Isoko Diaspora yateguye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi babanye Congo biciwe i Mudende muri 1997-1998; ni umuhango uza kubera kuri X (Twitter).

Isoko Diaspora n’ihuriro rigizwe n’Abatutsi bo muri Congo bahungiye hirya no hino ku isi barimo abari muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Canada ndetse no ku mugabane w’u Burayi.

Kugeza ubu imibare y’abiciwe i Mudende igaragara ni ibihumbi bitatu (3000) byabatutsi babanye Congo.

Nkuko bigaragara kurukuta rwa X ya Isoko Diaspora Abacitse kwicumu bari hirya no hino ku isi barahurira kuri uru rubuga nkoranyambaga X mu kiswe (Space) bibuke bagenzi babo bapfuye bazira uko baremwe ndetse kandi banabonereho umwanya wo guhumuriza abacitse ku icumu.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights