Sunday, April 20, 2025
Sunday, April 20, 2025
spot_img
HomePolitikeIshyano Perezida Tshisekedi yikururiye ubwo yamaganaga ingabo zose zari mu gihugu cye,...

Ishyano Perezida Tshisekedi yikururiye ubwo yamaganaga ingabo zose zari mu gihugu cye, intandaro yo gutsindwa kwa Politiki ye

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasezereye ingabo zose zari ziri mu gihugu cyayo zaraje mu butumwa bwo kugarura amahoro, muri iki gihugu bituma izi ngabo zitangira gusubira iwabo zihereye kuzaturutse mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba hanyuma hakurikiraho bamwe mubari bagize MONUSCO 

Uku kwirukana shishi itabona izi ngabo ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, byatumye abaturage batari bake bo mu bice byarindwaga n’izi ngabo batangira gutabaza umutwe wa M23 bazisaba ko baza kubarindira umutekano kuko abagize itsinda rya Wazalendo baramutse baje kuhayobora nta mahoro baba bafite. 

Ibi ni bimwe mubyagarutsweho n’umusesenguzi Onesphore Sematumba ubwo yavugaga ko abona Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaribeshye ikemera ko ingabo zari mu burasirazuba bw’iki gihugu zigenda 

Ibi cyakora nti byabahiriye kuko nyuma basabye ingabo z’umuryango w’Abibumbye MONUSCO kubatiza indege yo kwifashisha mu matora ndetse birangira izi ngabo zimwe zongerewe igihe kigera k’umwaka wose zibarizwa ku butaka bw’iki gihugu. 

Onesphore Sematumba  yanongeye ho ko ubutegetsi bw’iki gihugu, bwitwaje ko hari izindi ngabo zo mu muryango wa SADEC, zigiye kuza muri iki gihugu nyamara bakirengagiza ko nta gishya bazanye kirenze ibyo abasirikare bari bahari bakoze. 

Ibi kandi biri kuvugwa mu gihe tariki 15 Ukuboza 2023, Corneille Nangaa wabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, CENI, yatangaje ishingwa ry’umutwe wa politiki ufite igisirikare witwa AFC (Alliance du Fleuve Congo). 

Uyu munyapolitiki, mu ijambo yavugiye mu muhango wo kumurika uyu mutwe wabereye muri Serena Hotel i Nairobi muri Kenya, yatangaje ko uje gusubiza ibibazo by’Abanye-Congo, kugarura ubumwe n’agaciro kabo. 

Yagize ati “Bigaragara ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwimitse ivanguramoko na ruswa, gusahura umutungo wa rubanda, amacakubiri, gukoresha inzego za Leta, gufunga, kwica…” 

Nangaa yasobanuye ko ashingiye kuri ibi bibazo n’ibindi byinshi we na bagenzi be bafashe icyemezo cyo gushinga uyu mutwe.  

Ati “Dushingiye ku kuba ubutegetsi bwa Kinshasa bwarahisemo kwifashisha imbaraga zo hanze mu nzego z’umutekano zacu, bukifashisha intambara nk’urucuruzo, bugatesha agaciro ingabo za RDC ku nyungu z’abacanshuro b’abanyamahanga n’indi mitwe igamije inabi ikorera mu Burasirazuba, igateza impfu n’akababaro.” 

Yakomeje ati “Dushingiye ku kuba ubutegetsi bwa RDC bwarakandagiye Itegeko Nshinga, amategeko ya Repubulika n’amasezerano mpuzamahanga yose no kuba ubutegetsi bushaka kwiba amatora, bugakora coup d’état y’amatora, duhamagaye imitwe yose ya politiki n’iya gisirikare ngo twunge ubumwe, duhuze imbaraga kugira ngo turandure mu buryo burambye imizi yateye amakimbirane ariho.” 

Nangaa na none ati “Umutwe wacu uzwi nka AFC. Ugizwe n’imitwe ya politiki, za sosiyete sivile, imitwe irinda abaturage, ingabo zo muri RDC, abahagarariye abaturage na diaspora. Ku bakunda igihugu bose bashaka impinduka, turabahamagaye ngo mudakerewe mutwiyungeho, dutabare igihugu cyacu, dushyireho imiyoborere yunze ubumwe, mu bumwe n’amahoro.” 

Nangaa yatangaje ko imitwe ya politiki 17 yamaze kwiyunga kuri AFC. Harimo M23 imaze imyaka ibiri yubuye imirwano mu burasirazuba bwa RDC, nyuma yo gushinja ubutegetsi bwa Tshisekedi ubushake buke mu gukemura ibibazo abaturage bafite, by’umwihariko Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi. 

Uyu munyapolitiki yatangiye kwibasira Tshisekedi muri Werurwe 2023, ubwo yatangazaga ko ari ku butegetsi ataratsinze amatora, kuko ngo yabugiyeho hashingiwe ku biganiro yagiranye n’abarimo Joseph Kabila yasimbuye. 

Icyo gihe, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru ubwo yari mu buhungiro, yabajijwe niba harabayeho amasezerano amushyira ku butegetsi, agira ati “Ndabyemeza. Ni nde utazi ko habayeho amasezerano?” 

Nangaa yongeye kugaruka mu itangazamakuru muri Kanama 2023, ahamya ko mu basirikare barinda Tshisekedi harimo abo mu mutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. 

Yagize ati “Ntituzi ubufindo bwabayeho ariko Mai Mai yahindutse Wazalendo. Ikindi hari bamwe mu bagize FDLR barinda Umukuru w’Igihugu; haba i Kinshasa n’i Lubumbashi.” 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights