Wednesday, June 4, 2025
Wednesday, June 4, 2025
spot_img
HomePolitikeIshimutwa ry’Umujenerali wa FARDC ufungiye ahatazwi ryateje impagarara muri Repubulika Iharanira Demokarasi...

Ishimutwa ry’Umujenerali wa FARDC ufungiye ahatazwi ryateje impagarara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta (ONGDH) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryasohoye itangazo rikubiyemo impungenge zikomeye nyuma y’ifatwa n’ifungwa ridafite ibisobanuro bya General Pierre Banywesize Bulanga, wari Umuyobozi Wungirije w’Ibikorwa bya Gisirikare mu gace ka Dungu, mu Ntara ya Haut-Uele.  

Uyu musirikare mukuru yafashwe mu buryo bwatangaje benshi, ndetse kugeza ubu afungiye ahantu hatazwi. 

Nk’uko byatangajwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, Banywesize yafashwe mu gihe yiteguraga kujya kwivuriza hanze y’igihugu, bikaba byarakurikiwe n’ibikorwa by’urugomo ku mpamvu n’uburyo yafashwemo.  

Umuryango we n’imiryango itegamiye kuri Leta bemeza ko yafashwe i Kinshasa mu cyumweru cyabanjirije icyashize, ariko kugeza ubu nta makuru yizewe atangwa ku cyaha akekwaho cyangwa aho afungiwe. 

Muke Pablo, umwe mu bayobozi b’umuryango urwanya ruswa muri DRC uzwi nka Observatoire Citoyen urwanya Ruswa (OCDIC-RDC), yavuze ko ifungwa rya General Banywesize ryakozwe mu buryo bunyuranyije n’amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.  

Yagize ati: “Ubu buryo bwo gufunga Abanyekongo mu buryo bunyuranyije n’amategeko ntitwabwemera. Niba hari icyaha ashinjwa, ni byiza ko ashyikirizwa ubucamanza, ubundi ukuri kukajya ahabona.” 

Emilienne Baseme, umwe mu bavandimwe ba General Banywesize, yagaragaje akababaro n’ihungabana umuryango wahuye na rwo nyuma yo kubura amakuru yizewe ku mubiri n’ubuzima bw’uyu musirikare. 

Yagize ati: “Kuburirwa irengero kwe no kutagira amakuru ku buzima bwe bikomeje kuturaza ishinga. Turasaba ko ikibazo cye gifatwa nk’icyihutirwa, haba imbere mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga.” 

ONGDH ivuga ko mu mezi atandatu ashize, abasirikare 29 bafite ipeti rya General bamaze gufatwa n’inzego z’ubutasi, muri bo 27 bakomoka mu Burasirazuba bwa Congo, akarere kakomeje kugaragaramo umwuka w’intambara hagati y’ingabo za Leta n’ihuriro rya AFC/M23.  

Amakuru avuga ko abafashwe bashinjwa guhungabanya ibikorwa bya gisirikare, ariko bamwe muri bo bamaze imyaka irenga ibiri bafunzwe nta manza baburanye. 

Ibi byashyize igitutu gikomeye ku butegetsi bwa Kinshasa, aho impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zisaba ko uburenganzira bw’abafungwa bwubahirizwa ndetse hakabaho inzira z’ubutabera zihariye. 

Nubwo inzego za Leta zitaratangaza impamvu y’ifatwa rye, bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu ngabo bavuga ko uyu musirikare ashobora kuba yarakekwagaho gutambamira imirwano cyangwa kugira ibiganiro by’ibanga n’impande zishyamiranye n’ubutegetsi, cyane cyane muri ako karere kari ku rugamba rukomeye.  

Abandi bavuga ko ari igice cy’ihangana rishingiye ku moko n’uturere, cyane cyane hagati y’abakomoka mu Burasirazuba n’ab’ahandi. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe