Irebere uko byifashe hirya no hino ku isi mubihugu byabimburiye ibindi kwinjira muri 2019 -Amafoto

Mu gihe abanyarwanda babura amasaha make ngo binjire mu mwaka mushya, ibihugu bya mbere ku Isi byageze mu 2019 aho abaturage babyo bari mu byishimo bitagira uko bisa.

Bitewe n’uko amasaha arutanwa, ibihugu bimwe na bimwe ku Isi byinjiye mu 2019 mbere y’ibindi cyane ibyo muri Aziya. Nko muri Hong Kong bari imbere y’u Rwanda ho amasaha arindwi, Australia iri imbere ho icyenda, Nouvelle-Zélande iri imbere ho amasaha 11 n’ahandi ku Isi ni hamwe mu ho bageze mu mwaka mushya.

Imijyi itandukanye yo muri Aziya yageze muri 2019 mbere y’ahandi ku Isi

Yaba muri Hong Kong, i Beijing mu Bushinwa, Gangneung muri Koreya y’Epfo, Sdney muri Australia, i Tokyo mu Buyapani n’ahandi, abantu b’ingeri zitandukanye bahuriye ahantu hagari hasanzwe habera imyidagaduro bategereje kwinjira mu mwaka mushya ari nako bishimisha.

Abakuru b’ibihugu batandukanye nabo, bifurije abanyagihugu bayoboye umwaka mushya, banabizeza kuzakomeza guteza imbere ibihugu byayo muri 2019.

Mu Rwanda naho biteganyijwe ko haturitswa ibishashi by’umuriro mu kwishimira umwaka mushya wa 2019.

Mu mujyi wa Taipei muri Taiwan ni hamwe mu ho abaturage babo bishimiye 2019 mbere y’abandi