Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeAndi makuruInzora Security Software: Ikoranabuhanga Rishya Ryitezweho Gukemura Ibibazo by’Imibereho y’Abana

Inzora Security Software: Ikoranabuhanga Rishya Ryitezweho Gukemura Ibibazo by’Imibereho y’Abana

Ishimwe Clémentine yahanze porogaramu yitwa “Inzora Security Software”ifasha ababyeyi gukurikirana imibereho y’abana babo mu rugo ndetse no kumenya uko abarezi babafata ku ishuri. Iyi porogaramu yakozwe hagamijwe gukemura ibibazo byugarije abana, cyane cyane ibyaturukaga ku kuba ababyeyi batabona umwanya uhagije wo gukurikirana uko abana babo babayeho.

Inzora Security Software ikorana n’ibikoresho bya camera zicunga umutekano zashyizwe mu rugo, ku ishuri cyangwa ahandi hose hagenzurwa. Ifite umwihariko w’uko ituma ababyeyi cyangwa abayikoresha babona amajwi n’amashusho y’ibikorwa by’abana, cyane cyane ibyo bareba kuri mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Ukoresha iyi porogaramu ashobora no guhindura ibyo abana bari kureba, akabishyira ku rwego rukwiranye n’imyaka yabo, n’ubwo yaba ari kure.

Ishimwe yavuze ko intego nyamukuru ari ukugabanya umubare w’abana bangirika kubera kudakurikiranwa uko bikwiye. Yagize ati: “Twatekereje kuzana iki gisubizo kugira ngo wa mubare munini w’abana bangirika turebe ko wagabanyuka, tubigizemo uruhare. Umubyeyi akurikirana umwana we umunsi ku wundi yaba ahari cyangwa adahari.”

Iki gitekerezo cyashimwe n’abayobozi batandukanye b’amashuri bamaze gushyira iyi porogaramu mu bikorwa. Mukanyirigira Nathalie, Umuyobozi Mukuru wa Light Stars Academy, yavuze ko iyi porogaramu ifasha mu gucunga umutekano w’abana ku buryo buhanitse. Yagize ati: “Urakurikirana ukamenya ngo umwana yagiye mu bwiherero ari kumwe na nde, mbese ugakurikirana buri kimwe cyose uko cyagenze. Umwihariko w’iryo koranabuhanga ni wo watumye ndizana mu kigo kugira ngo mbungabunge umutekano w’abana ku buryo bazajya biga nta kibazo bafite.”

Ku rundi ruhande, ababyeyi nka Hatungimana Jean Baptiste bashima cyane iri koranabuhanga, bavuga ko ryatuma bamenya ibyo abana babo bakorerwa mu ngo. Yagize ati:

“Hari abakozi bahemukira abana cyangwa bakora ibyo bashaka nyirarugo ntabimenye, ariko ubu ikintu cyose kiberayo ushobora kugikurikirana uko waba uri ku kazi cyangwa ahandi hose.”

Mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga mu gihugu, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kugeza ku banyarwanda miliyoni, cyane cyane urubyiruko, amasomo y’ikoranabuhanga ajyanye na coding mu myaka itanu iri imbere. Byongeye, abantu ibihumbi 500 bazahabwa amahugurwa ahanitse mu ikoranabuhanga, kugira ngo ubumenyi bw’ibanze ku gukoresha ikoranabuhanga buzamuke bugere ku gipimo cya 100%, uvuye kuri 53% ya none.

Iyi gahunda yanashimangiwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yari yitabiriye inama y’abahanga mu bya siyansi n’ikoranabuhanga. Yavuze ko ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu kugera ku iterambere rirambye ry’igihugu. Yagize ati:

“Guverinoma y’u Rwanda tuzirikana neza umumaro wa siyansi n’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu nzego zose mu kwimakaza imibereho myiza n’iterambere rirambye mu gihugu.”

Mu 2024, Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera rwashoye miliyari 4.6 Frw mu bikorwa bijyanye no guteza imbere ubumenyi bw’ikoranabuhanga, bigaragaza imbaraga igihugu gishyira muri uru rwego.

Inzora Security Software ni ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo kuba igisubizo ku bibazo byugarije umuryango n’amashuri, bigizwemo uruhare n’ubumenyi bushya mu gukoresha ikoranabuhanga.

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights