Umutwe w’iterabwoba wa Ansar Al Sunnah, ukorera mu Majyaruguru ya Mozambique, watangaje ko wihariye ibitero biherutse kugabwa ku ngabo za Leta ya Mozambique n’iz’u Rwanda, bivugwa ko byasize biguyemo abasirikare benshi.
Binyuze ku miyoboro ukoresha mu gukwirakwiza icengezamatwara, uyu mutwe wigambye igitero cyagabwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru ku kigo cya gisirikare cya Mozambique giherereye mu gace ka Macomia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ansar Al Sunnah yatangaje ko yishe abasirikare barenga 10 ba Leta muri icyo gitero. Nubwo bimeze bityo, inzobere mu bya gisirikare zivuga ko uyu mutwe ukunze gukabya mu gutangaza umubare w’abaguye mu bitero ugaba.
Amakuru y’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) avuga ko umwe mu basirikare ba Mozambique, utifuje ko amazina ye atangazwa, yemeje ko icyo gitero cyari gikomeye cyane.
Yagize ati: “Imirwano yari ikaze. Abantu barapfuye ku mpande zombi, inyeshyamba zisaga 10 zihasiga ubuzima.”
Iki gitero gishya gikurikiye ikindi giherutse kubera mu gace ka Muidumbe, aho bivugwa ko abasirikare ba Leta 17 bahasize ubuzima.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, uyu mutwe w’iterabwoba nanone wiyemereye ibitero bitandukanye byibasiye ingabo za Mozambique, harimo n’igico cyatezwe muri parike ya Niassa, cyahitanye abarinzi b’iyo parike babiri n’abasirikare batatu b’u Rwanda.
Ibinyamakuru byo muri Mozambique bivuga ko muri uku kwezi gusa, abasirikare bagera kuri 30 ba Leta bamaze kwicwa n’ibi bitero byiyongera umunsi ku wundi.
Ibi bikorwa by’iterabwoba bibaye nyuma y’igihe ingabo za Mozambique zifatanyije n’iz’u Rwanda zari zimaze kugera ku ntsinzi zitandukanye, zirukana inyeshyamba mu bice byinshi bya Cabo Delgado no kongera kugarura amahoro.
Ingabo z’u Rwanda zatangiye koherezwa muri iyo ntara yo mu Majyaruguru ya Mozambique kuva muri Nyakanga 2021.