Inteko ishingamategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo binyuze muri Perezida wayo w’agateganyo yahamagariye abanye-Congo cyane cyane urubyiruko rw’iki gihugu kwitegura guhangana n’u Rwanda.
Dukurikire ku Mbugazacu zitandukanye arizo:
- Injira muri WhatsApp Group yacu
- Dukurikire kuri WhatsApp Channel
- Dukurikire kuri Facebook Page
- Dukurikire kuri Twitter
Christophe Mboso uyoboye iyi nteko ishingamategeko, ku wa Mbere tariki ya 29 Mutarama 2024 nibwo yarahiriye kuyobora nka Perezida wayo w’agateganyo.
Nyuma yuko arahiye kuri uyu mwanya yahise ahamagarira Abanye-kongo by’umwihariko urubyiruko, gutegura intwaro zabo kugira ngo bahangane n’igihugu cy’u Rwanda, avuga ko cyavogereye ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yabivuze agize ati: “Kugira ngo tugere ku mahoro arambye, Abanye-Congo bagomba kuba biteguye gufata intwaro, bibabaye ngombwa kugirango bahangane n’igitero bagabweho n’igihugu cy’u Rwanda, kandi turinde ubusugire bw’igihugu cyacu.”
Perezida Mboso, yavuze kandi ko abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakwiye kwita kuri gahunda z’amahoro ziyobowe n’umukuru w’igihugu cya Angola, João Lourenço n’uwahoze ari perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.
Yagarutse no ku ntambara irimo kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ihanganishije M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa FARDC avuga ko ababajwe n’uduce intare za Sarambwe zigaruriye two muri teritware ya Rutsuru na Masisi ndetse na Nyiragongo.
Ati: “Imirwano iracyari kuba hagati y’ingabo z’igihugu cyacu na M23, ariko kurengera ubusugire bw’igihugu cyacu biri mu nshingano zacu twese ndetse binareba buri muturage wa RDC.”
Yakomeje avugako ati: “Tugomba kwivanaho ubushotoranyi bw’u Rwanda, ndetse n’ibindi bibazo by’u mutekano bikomeje kw’i basira ubusugire bw’igihugu cyacu, n’ibibazo by’iterambere.”
Mboso kandi yakanguriye Abanyapolitike gushigikira Gahunda za leta kugira barusheho kuzamura igihugu cyabo.
Ibyo Mboso yavuze bisa n’ibyo Félix Tshisekedi, akunze kuvuga ko azakuraho ubutegetsi bwa perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yita bw’igitugu, aho no ku wa kabiri w’iki cyumweru yavuze ko Guverinoma ye itazigera ishyikirana n’u Rwanda.
Ibi kandi byagarutsweho na minisiteri w’ingabo mu Burundi, aho yavuze ko igihugu cye kiri kohereza Ingabo zabo ku mupaka uhuza u Burundi n’’u Rwanda kugira ngo bitegurire ku rwanya u Rwanda.
Ni mu gihe kandi Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose agafasha urubyiruko rw’u Rwanda kwibohora agakuraho ubuyobozi buriho. Burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Aya magambo ya Ndayishimiye y’ubushotoranyi ku Rwanda, yayavugiye mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 500 i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Ndayishimiye yumvikanye abwira uru rubyiruko ko abaturage bo mu Karerek’ibiyaga bigari babanye neza, ko ikibazo ari abo yise abayobozi babi, yongeraho ko yiteguye gukomeza urugamba arimo kugeza n’Abanyarwanda batangiye kotsa igitutu ubuyobozi bwabo.
Ati “Mu Karere abaturage babanye neza, ndabizi neza ko nta bibazo biri hagati y’abaturage, ahubwo ikibazo ni abayobozi babi. Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n’abaturage b’u Rwanda nabo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.”
Iyi mvugo ya Ndayishimiye ishimangira ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa’, isa n’iyunga mu ya mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wagiye agaragaza kenshi ko arajwe ishinga no gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mu mpera za 2023 nibwo umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi, nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye yumvikanye avuga ko iki gihugu cy’igituranyi gishyigikira Umutwe wa RED- Tabara urwanya ubutegetsi bwe.
Ni ibirego u Rwanda rwamaganiye kure, rushimangira ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w’u Burundi, cyane ko ahubwo hari hashize igihe rushyikirije iki gihugu, bamwe mu barwanyi b’umutwe wa RED Tabara barwinjiyemo binyuranyije n’amategeko.
Kuva icyo gihe Perezida Ndayishimiye asa n’uwiyunze kuri mugenzi we, Félix Tshisekedi, umaze igihe kinini yarijunditse u Rwanda.
Ubufatanye bw’aba bombi bwongeye kugaragara ku wa Gatandatu, mu muhango w’irahira rya Tshisekedi winjiye muri manda ye ya kabiri.
Ubwo Ndayishimiye yinjiraga ahabereye uyu muhango, abanyamakuru ba Televiziyo y’Igihugu muri RDC, RTNC, bavuze ko ari inshuti ikomeye y’igihugu kuko yiyemeje kunga ubumwe na Tshisekedi mu kibazo cy’u Rwanda.
Amakuru ahari yizewe ashimangira ko umubano wa Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi ashingiye kuri 5000$ Leta ya RDC yemeye kujya yishyura buri kwezi kuri buri musirikare umwe w’u Burundi, uri mu Burasirazuba bw’iki gihugu mu rugamba rwo kurwanya M23, Ingabo z’iki gihugu zihuriyemo n’iza FARDC.