Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeIntare za Sarambwe zakoze igikorwa gikomeye cyakomye mu nkokora ihuriro ry’ingabo zirwana...

Intare za Sarambwe zakoze igikorwa gikomeye cyakomye mu nkokora ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Mutarama 2024 Urusaku rw’imbunda zitandukane rwumvikanye cyane mu marembo ya Sake. 

Ni mu gihe ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko M23 ku mugoroba w’ejo, yafashe agace ka Murambi, maze ifunga umuhanda wa Rubaya, unyura i Ngugu na i Shasha ukomeza werekeza muri Minova, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. 

Isoko y’amakuru ya Corridorreport.com ivuga ko ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatatu M23 yakomeje gusatira u Mujyi wa Sake, uri mu birometre 27 uvuye mu mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Ibi byabaye mugihe ku munsi w’ejo tariki ya 31 Mutarama 2024 ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryari ryagabye ibitero bikomeye batera ibisasu biremereye muri Localité ya Mushaki, Karuba na Mweso, no mu nkengero zigize. 

Ni ibitero kandi bivugwa ko byagize ingaruka mbi ku baturage baturiye biriya  bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Aya makuru yamejwe n’umuturage uherereye i Sake, bwana Sebiya, aho yabwiye ikinyamakuru Minembwe Capital News ko Ingabo za M23 ko zikomeje gusuzuguza ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ndetse n’Ingabo za SADC. 

Sebiya yagize ati: “Ku mugoroba wajoro twumvise amasasu menshi hafi na Sake, amasasu yavuze nyuma yuko M23 yari imaze gufata umuhanda wa Rubaya uyihuza na Ngugu.” 

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, nibwo Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko ihangayikishijwe n’imirwano yubuye hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, ishimangira ko ikibazo kitazakemurwa n’intambara ahubwo ari ibiganiro. 

Iri tangazo ryari rije nyuma y’ibyumweru bibiri intambara yubuye hagati ya M23 n’imitwe y’inyeshyamba yishyize hamwe ikiyita ‘Wazalendo’, irwana ku ruhande rwa Leta ndetse bivugwa ko Leta ariyo iyiha ibikoresho. 

Ni imirwano yaje gufata indi ntera, aho ingabo z’ibindi bihugu bitandukanye zinjiye mu ntambada, aho twavuga nk’ingabo z’u Burundi ndetse n’iza SADC. 

Iyi mirwano yakuye mu byabo benshi, abandi bahatakariza ubuzima mu gihe hazamukiyemo imvugo n’ibikorwa by’urwango bishingiye ku bwoko byibasiye Abatutsi, ku buryo bishobora no kuganisha kuri Jenoside. 

Ambasade ya Amerika yatangaje ko ihangayikishijwe bikomeye n’ubwo bugizi bwa nabi. 

Bagize bati “Ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bisaba igisubizo cya politiki aho kuba icya gisirikare. Turasaba inzego zose bireba kubahiriza amasezerano yagiye asinywa hagamijwe ubuhuza.” 

Icyo gihugu cyatangaje ko kizakomeza gukoresha uburyo bwa dipolomasi gihana abakekwaho kugira uruhare mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, kugira ngo bikemuke. 

Nubwo Amerika ihamagarira ibiganiro, Leta ya Congo yatsembye ko itazajya mu biganiro na M23 mu gihe na yo yatangaje ko itazashyira mu bikorwa amasezerano aysaba gushyira intwaro hasi abarwanyi bayo bagasubizwa mu buzima busanzwe, ngo kuko ari imyanzuro yafashwe nta ruhare Intare za Sarambwe (M23) zabigizemo. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Mutarama 2024 Urusaku rw’imbunda zitandukane rwumvikanye cyane mu marembo ya Sake.  Ni mu gihe ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko M23 ku mugoroba w’ejo, yafashe agace ka Murambi, maze ifunga umuhanda wa Rubaya, unyura...Intare za Sarambwe zakoze igikorwa gikomeye cyakomye mu nkokora ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Verified by MonsterInsights