Mu gihe ibiganiro bya politiki bitaragera ku mwanzuro mwiza, intambara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje gufata indi ntera.
AFC/M23 yongeye kwigarurira uduce tune two mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano ikaze bahanganyemo n’inyeshyamba za Wazalendo n’ingabo za leta (FARDC).
Uduce twa Lemera, Bushaku 1 na Bushaku 2 mu karere ka Kalehe, hamwe na Kabamba mu karere ka Kabare, ubu turi mu maboko ya M23 nyuma yo kutwigarurira mu masaha y’ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri.
Abaturage bo muri Gurupoma ya Irhambi Katana batangaje ko habayeho ubwicanyi bwahitanye abasivili batatu, mu gihe imirwano yarimo gukoresha intwaro ziremereye n’amasasu adasanzwe yakomeje kumvikana kuva ku itariki ya 14 Mata.
Abatangabuhamya bavuga ko M23 yabonye umusada mushya w’abasirikare n’intwaro binyuze mu kiyaga cya Kivu no ku muhanda uva i Bukavu unyura i Kavumu.
Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku mbuga y’Urugamba akomeza avuga ko uwo musada waturutse mu Burasirazuba bwa Kivu y’Amajyaruguru nyuma y’ifatwa ry’igihe gito ry’Ikibuga cy’Indege cya Kavumu cyari cyigaruriwe na Wazalendo ku itariki ya 13 Mata.
Nubwo ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Kinshasa n’ubuyobozi bwa M23/AFC byasubitswe ntacyo bigezeho, ibyabaye kuri uyu wa kabiri birerekana kohakiri icyuho kinini mu kubonera umuti wa burundu iyi ntambara imaze imyaka irenga ibiri isenya ubuzima bwa benshi.
M23 ikomeje kongera ubuso igenzura, nyuma y’amezi abiri yigaruriye uduce twa Kivu y’Amajyaruguru na Bukavu.
Ibi bituma benshi bakomeza gutekereza ko uyu mutwe ushobora kwagura igitero cyawo ikerekeza mu zindi ntara zibarizwa mu Burasirazuba bwa Congo nka Tanganyika na Maniema.
Abaturage bo mu bice byibasiwe barasaba ubutabazi bwihuse, cyane cyane ku bijyanye n’ibiribwa, ubuvuzi no kurindwa, kuko ibitero bya hato na hato bibasiga mu bwoba n’agahinda.
Umwe mu baturage bo muri Lemera yabitangarije itangazamakuru ati: “Tugeze aho tudashobora kumenya niba ejo tuzabaho,”
Ni mu gihe umuryango mpuzamahanga, utarabasha gushyira igitutu gihagije ku mpande zishyamiranye, ugenda unengwa kugenda buhoro mu gufasha gukemura amakimbirane ya Congo, akomeje guhungabanya umutekano w’akarere k’Afurika yo hagati.