Friday, May 23, 2025
Friday, May 23, 2025
spot_img
HomePolitikeIntambara bayishyize Ku Rundi Rwego? Abagaba Bakuru ba FARDC na FDNB Bateraniye...

Intambara bayishyize Ku Rundi Rwego? Abagaba Bakuru ba FARDC na FDNB Bateraniye mu Muhezo mu nama ya rukokoma. Menya ibyo baganiriye.

Mu gihe intambara igaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera, ku wa Gatatu tariki 14 Gicurasi 2025, habaye inama idasanzwe mu muhezo yahuje abagaba bakuru b’ingabo za DRC n’u Burundi mu mujyi wa Uvira.  

NB: Niba ukeneye website y'urusengero, Company, Ikinyamakuru, iyo gukoreraho ubucuruzi (E-Commerce), Organization (NGO)
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.

Iyi nama, yabereye hafi y’imirongo y’intambara, ikomeje gutera impungenge abasesenguzi ndetse n’abaturage ku byerekezo bishya ibikorwa bya gisirikare bishobora gufata mu karere. 

Lt. Gen. Jules Banza Mwilambwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za DRC (FARDC), na General Prime Niyongabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi (FDNB), nibo bahuriye muri iyo nama byatangajwe ko yabereye hafi y’akarere ka Sokola 2, ahaherutse kugaragaramo imirwano ikaze. 

Nk’uko bitangazwa n’umuturage wo muri Uvira, iyi nama yamaze amasaha arenga umunani, kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’iminota 35 z’umugoroba.  

Nubwo ibyayivugiwemo bigihishe mu ibanga, igikomeje kuvugwa ni uko ishobora kuba ari intangiriro y’ubufatanye bushya hagati y’izo ngabo zombi mu rwego rwo guhangana na M23. 

Iyi nama ije mu gihe hari ubwumvikane buke bukomeje gukura hagati y’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo n’ingabo z’u Burundi ziri muri Congo.  

Hari amakuru avuga ko bamwe mu barwanyi ba Wazalendo bashinja FDNB kudashyira imbaraga mu rugamba rwo kurwanya M23, ndetse hakaba hari impungenge z’uko iyo myitwarire yaba itiza umurindi M3 mu rugamba rwo kurwanya Leta ya Kinshasa. 

Mu by’ukuri, kutumvikana hagati y’izi ngabo byageze aho bishyamirana mu buryo butaziguye. Ku wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2025, habayeho irasana hagati y’impande ebyiri zo muri Wazalendo mu gace ka Malicha/Simbi, kari hafi y’umujyi wa Baraka muri teritware ya Fizi. Muri iyo mirwano, abarwanyi babiri barishwe, abandi barakomereka. 

Abasesenguzi bavuga ko aya makimbirane agaragaza intege nke mu mikoranire hagati y’imitwe y’abarwanyi bashyigikiwe na Leta ya Kinshasa, bikaba bishobora kugabanya imbaraga z’urugamba rwo kurwanya M23, ndetse no kwinjiza umwiryane mu yandi matsinda y’abarwanyi. 

Ihuriro rya Wazalendo, risanzwe rigizwe n’amatsinda menshi atandukanye y’inyeshyamba, rikomeje kwibasirwa n’ibibazo by’imbere mu buyobozi.  

Mu minsi yashize, haherutse kuraswa Ebwira Mutetezi Tresor, umwe mu bayobozi b’itsinda rya Wazalendo, nyuma y’imvururu hagati ye na Hamuri Yakutumba, mugenzi we bari basanzwe bahanganye mu buyobozi. 

Mu turere nka Uvira na Fizi, gusubiranamo byabaye nk’ibisanzwe. I Uvira, hari amatsinda atatu akunze gusubiranamo: iriyobowe na Gashumba, iriyobowe na Makanaki John, n’irindi rya Rene, bose bashinjwa gutera impagarara mu baturage, bakanabateza guhunga cyangwa gutakaza imitungo yabo. 

Ibi byose byashyize abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo mu kaga gakomeye. Abenshi mu baturage ba Uvira na Fizi bavuga ko nta cyizere bagifite ku mutekano wabo, ndetse ko ibikorwa byo gushyingura ababo bishwe mu mirwano bimaze kuba nk’ibisanzwe.

Bamwe baratoroka bakerekeza mu bihugu by’abaturanyi, abandi bakisanga mu nkambi z’agateganyo aho batagira n’ibibatunga. 

Nubwo inama yahuje abagaba bakuru ba FARDC na FDNB ishobora kugaragaza ubushake bwo guhuza imbaraga mu guhangana na M23, hari abibaza niba izashobora guhosha ibibazo biri hagati y’imitwe yitwara gisirikare ishyigikiwe na Leta, ndetse n’ubwumvikane buke busanzwe hagati y’ingabo z’ibihugu byombi. 

Hari n’ababona iyo nama nk’intangiriro y’uruhurirane rw’andi makimbirane mashya ashobora kuvuka hagati y’inzego z’ubutegetsi n’imitwe yitwara gisirikare, bikaba byakurura ibindi bibazo bitari ngombwa mu karere kamaze imyaka irenga makumyabiri kari mu mvururu. 

Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe