Kuva mu ntangiriro z’Ukwakira, imirwano ikaze yagaragaye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagati y’inyeshyamba zishyigikiye leta zibumbiye mu kiswe Wazalendo zifatanyije na FARDC ndetse n’inyeshyamba za M23.
Kuva iyi mirwano yatangira, izi nyeshyamba za Wazalendo ziravuga ko zimaze kwigarura imijyi n’imidugudu myinshi byagenzurwaga na M23, nk’umujyi wa Kitshanga, imidugudu ya Kausa hafi ya Kilolirwe, na Nyamitaba, uduce tubiri two muri Gurupoma ya Bashali Kaembe muri Teritwari ya Masisi
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ushize, muri videwo yashyizwe ahagaragara na TV5 Monde, inyeshyamba za Wazalendo zumvikanye zivuga ko zigaruriye byimazeyo Teritwari ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko M23 ikiri muri Masisi ndetse no muri Bwiza, ahabyukiye imirwano ikomeye kuri uyu wa Gatatu ushize yari igamije kuyirukana ariko bikananirana.