Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomeUbuzimaInkuru ishimishije ku muntu wese utinya kwandura SIDA

Inkuru ishimishije ku muntu wese utinya kwandura SIDA

Kugeza ubu; Zimbambwe yabaye igihugu cya Mbere muri Afurika yose gitangije urukingo rwa Virusi itera Sida ikomeje kwica benshi ku isi.

Leta ya Zimbabwe yatangaje kumugaragaro ko yatangiye gahunda yo gutanga urukingo rurinda umuntu kuba yakwandura Virusi itera Sida.

Uru rukingo ruzajya ruha ubudahangarwa umutu wese warufashe bwo kutandura Virusi itera Sida mu gihe kingana n’amezi abiri.

Bitandukanye n’izindi nkingo, uru rwo ruzajya rumara amezi abiri mu mubiri w’umuntu waruhawe.

Buri mezi abiri abafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida bazajya bafata uru rukingo kugira ngo rubarinde kwandura.

Uru rukingingo ruje rwunganira ibinini byafatwaga na bamwe kugira ngo birinde kuba bakandura Virusi itera Sida.

Biteganyijwe ko uru rukingo ruzayobokwa ku bwinshi n’abantu bari bafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera Sida.

Dr Misheck Ruwende uzwi cyane mu buvuzi, yatangaje ko ari nkuru nziza kuba Zimbabwe yatangiye gukoresha izo nkingo zitangwa rimwe mu mezi abiri.

Yagize ati: “Inkuru nziza! Uyu munsi, Zimbabwe niyo yahawe bwa mbere inshinge zo kwirinda virusi itera SIDA. Bitandukanye n’ubundi buryo bw’ibinini bya buri munsi (PrEP). Urushinge rutangwa rimwe mu mezi abiri. ”

Ubusanzwe abashakaga kwirinda virusi itera SIDA bafataga ibinini, gusa ubu bagiye kujya bahabwa urukingo ruzajya rubamaramo amezi abiri.

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights