Thursday, December 26, 2024
Thursday, December 26, 2024
spot_img
HomePolitikeIngabo z’u Bushinwa zari zimaze imyaka 21 mu butumwa bw’amahoro bwa MONUSCO...

Ingabo z’u Bushinwa zari zimaze imyaka 21 mu butumwa bw’amahoro bwa MONUSCO zatashye

Ingabo z’u Bushinwa zari zimaze imyaka 21 mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buzwi nka MONUSCO, zatashye. 

Kuri uyu wa kabiri,nibwo ingabo z’Abashinwa zari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, MONUSCO, bitabiriye umuhango wo gutaha. 

Ingabo 15,000 za MONUSCO zari zoherejwe muri iki gihugu kinini cyo muri Afurika yo hagati zatangiye gutaha muri Gashyantare bisabwe na guverinoma ya Kinshasa, ibona ko nta cyo zimaze. 

Umuhango wo gusezera kuri izi ngabo wabereye mu mujyi wa Bukavu kuri uyu wa 9 Mata 2024, witabiriwe na Bintou Keita uyobora MONUSCO, Marc Malago Kashekere uyobora by’agateganyo intara ya Kivu y’Amajyepfo na Ambasaderi Zhano Bin w’u Bushinwa muri RDC. 

Bintou yashimye ibyo izi ngabo zagezeho mu gihe zari zimaze muri Kivu y’Amajyepfo, ahamya ko zatanze umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro n’umutekano muri iyi ntara. 

Ati “Nshimiye bikomeye u Bushinwa ku bw’ingabo bwohereje muri Kivu y’Amajyepfo, zaranzwe n’ibikorwa, ubunyamwuga n’imyitwarire myiza, zibasha kunyura mu byari bigoye cyane. Zagize uruhare rudashidikanywaho mu mahoro n’umutekano muri RDC.” 

Izi ngabo zatangiye koherezwa muri Kivu y’Amajyepfo mu 2003, zibandaga mu bikorwa by’ubwubatsi no gusana ibikorwaremezo byari byarangiritse. 

MONUSCO yasobanuye ko zashyize mu bikorwa imishinga 580 y’ubwubatsi, zisana imihanda ifite ibilometero 1800, zisana ibyambu 80, zubaka n’ibibuga 20 by’indege za kajugujugu. 

Biteganyijwe ko ingabo za MONUSCO nizimara kuva muri Kivu y’Amajyepfo, izikorera muri Kivu y’Amajyaruguru ari zo zizakurikiraho zitaha. Ibice byose zigenzura zizabishyikiriza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights