Ubuyobozi bw’Umuryango w’ubukungu wa SADC bwatangaje ko ingabo zawo ziri muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba, zizava muri iki Gihugu bitarenze Nyakanga mu 2024, kubera ikibazo cy’ubushobozi buke mu by’amafaranga.
Ubutumwa bw’Ingabo za SADC n’abapolisi bwiswe ‘SAMIM’.Aba bageze mu gace ka Pemba muri Mozambique muri Kanama 2021.
Ikibazo cy’umutekano muke muri Mozambique cyatangiye kuva mu Kwakira 2017, ubwo intagondwa zitwaje intwaro zivuga ko zigendera ku matwara ya Islam zagabaga igitero mu Karere ka Cabo Delgado muri Mozambique.
Ingabo n’abapolisi ba SADC boherejwe muri icyo gihugu gufatanya mu kurwanya iterabwoba n’izi ntagondwa.
Aba bahasanze ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda ziri gukora akazi gakomeye aho zirukanye ibyihebe zigarura amahoro mu ntara zimwe na zimwe.
Ingabo za SADC zigiye kuva muri Mozambique mu gihe ku rundi ruhande, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uteganya gutanga miliyoni 20 z’amayero (zingana na miliyari 28 Frw) zo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence giheruka kubitangaza, aya mafaranga azatangwa binyuze muri gahunda y’uyu muryango yo gushyigikira amahoro hirya no hino ku Isi.
Marc Botenga uhagarariye u Bubiligi mu Nteko Ishinga Amategeko ya EU yemeje aya makuru, ubwo yatangarizaga ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bugaragaza ko atishimiye ko iyi nkunga itangwa.
U Bufaransa ni kimwe mu bihugu bya EU bishyigikiye icyemezo cyo guha ingabo z’u Rwanda iyi nkunga.
Iki cyemezo gikurikiye isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na EU y’inkunga ya miliyoni 19,5 z’amayero zo kurushyigikira mu guteza imbere urwego rw’ubutabera, ryabaye muri Nyakanga 2023.
Komisiyo ya EU yaherukaga gutera inkunga ibikorwa bya RDF muri Cabo Delgado mu Ukuboza 2022.
Icyo gihe yayigeneye miliyoni 20 z’amayero zo kuyifasha kubona ibikoresho mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no gucyura abavanwe mu byabo.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Cabo Delgado kuva muri Nyakanga 2021. Ziri mu butumwa bwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wayogoje umutekano w’iyi ntara kuva mu 2017.