Imirwano ikaze yasize igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC), gishyigikiwe n’abambari bacyo barimo FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, gisubijwe inyuma mu misozi ya Rurambo, nyuma yo kugaba igitero cyari kigamije guhashya ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho igenzura utwo duce.
twandikire kuri Whatsapp unyuze kuri iyi numero tugufashe: +254 754 537854.
Note: Company, Blog, Church website n'ink'ubuntu.
Nk’uko amakuru y’impande zitandukanye yemeza, igitero cyabaye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, ahagana saa munani z’amanywa, cyabereye mu gace ka Kageregere gaherereye muri Grupema ya Kigoma, mu teritware ya Uvira, muri cheferi ya Bafuliru.
Abari bagabye igitero binjiriye mu nzira za Gatobwe na Masango, bafite intego yo gufata ako gace kari mu maboko y’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho. Gusa, ibyo byaje kuba ibyifuzo bitagezweho, kuko bahasanze igisubizo gikomeye cy’amaboko n’amasasu bya ririya huriro.
Abaturage bo mu bice byegereye aho imirwano yabereye bavuze ko bumvise urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, rumaze amasaha menshi.
Nubwo igisirikare cya Leta cyari cyiteguye bihagije, gikoresheje ibikoresho bikomeye byari byoherejwe nyuma y’inama yahuje abagaba b’ingabo za Congo n’u Burundi i Uvira, cyahise gisubizwa inyuma n’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho.
Amasoko yizewe aturuka mu gace kabereyemo intambara avuga ko ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bagize igihombo gikomeye.
Bamwe mu basirikare bakomerekeye ku rugamba, abandi bafatwa mpiri, mu gihe abenshi bahasize ubuzima. Nubwo umubare w’abapfuye utaratangazwa ku mugaragaro, biravugwa ko ari benshi.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bemeza ko iki gitero gishobora kuba gishingiye ku myanzuro yafashwe mu nama yabereye i Uvira ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, ikaba yari igamije gukomeza ubufatanye bw’ingabo za Leta ya Congo, iz’u Burundi, FDLR na Wazalendo.
Nyuma y’iyo nama, ingabo za FARDC zahise zoherezwa ibikoresho bikomeye, maze ku munsi wa gatandatu bitangira kugaba ibitero.
Nyamara, icyabaye i Kageregere cyerekanye ko imbaraga z’izo ngabo zidahagije imbere y’uburambe n’imyiteguro y’abasirikare ba AFC/M23 na Twirwaneho, ikomeje kugenda yigarurira ibice bitandukanye by’Uburasirazuba bwa Congo.
Iyi mirwano ije mu gihe aka karere gakomeje kugarizwa n’intambara zishingiye ku mpamvu za politiki, ubwoko n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Kuri ubu, abaturage bo muri Uvira n’uturere tuhakikije bahangayikishijwe n’ingaruka z’iyo mirwano, barimo guhunga, abandi bagatakaza ababo.
Ibi byose byongera gushimangira ko igisubizo cy’akarere atari intambara, ahubwo ari ibiganiro byimbitse bihuje impande zose. Nyamara, kugeza ubu, Leta ya Kinshasa iracyagaragaza ubushake buke mu kuganira n’ihuriro rya AFC/M23 na Twirwaneho, bakomeje kwigarurira ibice byayivuyemo.