Thursday, April 24, 2025
Thursday, April 24, 2025
spot_img
HomePolitikeIngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abambari bayo bagabye igitero gitunguranye...

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abambari bayo bagabye igitero gitunguranye kuri AFC/M23 cyasize isomo rikomeye.

Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 21 Mata 2025, ahagana saa mbili, hatangiye imirwano ikaze hagati y’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ririmo M23 na Twirwaneho, mu gace ka Nyangenzi. 

Imirwano yakomeje kugeza saa moya n’igice z’ijoro, ivugwa nk’imwe mu ikaze iherutse kuba muri Kivu y’Amajyepfo.  

Amakuru aturuka mu baturage ba hafi, abayobozi b’inzego z’ibanze, ndetse no ku mirongo y’imbere ku mbuga y’urugamba yemeza ko ibitero byatangiye ku buryo butunguranye, bivuye mu nzira enye zitatanye. 

Ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta byaturutse mu duce dutandukanye, harimo: 

Inzira ya Kaliveli: aho abasirikare binjiye banyuze mu misozi yerekeza i Mushyenyi. 

Inzira ya Businga: ku ruhande rwa Ngomo werekeza i Uvira. 

Inzira ya Weza: ahari ikigo cy’ishuri ry’itorero rya Gatolika, uturutse i Kaziba. 

Inzira ya Kalengera: inyuze mu misozi y’urutare yinjira muri Nyangenzi. 

Nubwo iyi gahunda y’ingabo za Leta yari igamije gutungura AFC/M23, amakuru atangwa n’abaturage n’abasirikare bari ku mirongo y’imbere aravuga ko byarangiye ingabo za Leta zisubijwe inyuma, zitatanye, zigasiga ibikoresho byinshi mu maboko y’abarwanyi ba AFC/M23. 

Imirwano yumvikanyemo urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje. Nubwo impande zombi zitaratangaza imibare y’abaguye mu mirwano, amakuru yizewe avuga ko abarwanyi ba Wazalendo, bafatanya na FARDC, bapfushije benshi – bivugwa ko babarirwa mu mirongo.  

Abakomeretse bo bashobora kugera mu magana, bamwe bajyanwe mu bitaro bya Bukavu na Minembwe. 

Abaturage bo muri Nyangenzi ntibahungiye mu bindi bice, ariko ibikorwa byose by’ubucuruzi byari byahagaze kuva imirwano yatangira. Kugeza kuri uyu wa kabiri, ubuzima butangiye gusubira mu buryo, amaduka n’isoko bitangira gukora nubwo ubwoba bukiri bwinshi. 

Nyangenzi ni agace gafite agaciro gakomeye mu rwego rwa gisirikare n’ubwikorezi. Kuva mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, kari mu maboko ya M23 nyuma yo gutsimbura ingabo za Leta, iz’u Burundi, na FDLR.  

Ubu ni ubwa kane FARDC igabye igitero cyo kugerageza kugarura aka gace, ariko AFC/M23 yagaragaje ko igifite imbaraga n’ubushobozi bwo kukagumana. 

Ibi birerekana ishusho nshya y’intambara ya Kivu y’Amajyepfo, aho AFC/M23, nyuma yo kwagura ibikorwa byayo mu Majyaruguru, ubu igenda yigarurira igice kimwe ku kindi cy’amajyepfo y’igihugu, binyuze mu bufatanye n’indi mitwe yitwaje intwaro nka Twirwaneho. 

Kugaba ibitero bine mu gihe gito ku gace kamwe, bikarangira izo ngabo zose zisubiye inyuma, biributsa ubuyobozi bwa Kinshasa ko ububasha bwabo ku rugamba bushobora kuba buri gusenyuka vuba kurusha uko babyemera.  

Gukomeza kugaba ibitero byinshi bidateguwe, nta makuru ahagije, nta bufatanye buhamye na rubanda, bishobora gusiga igihugu mu bwigunge bw’igisirikare no mu kurushaho gutakarizwa icyizere cya rubanda. 

Umwe mu bacuruzi wo muri Nyangenzi yagize ati: “Iyo imirwano itangiye, duhita dukinga amaduka. Ariko AFC/ M23 ntidusaba imisoro cyangwa ngo idusahure. Ahubwo bafite amabwiriza y’umutekano, babuza n’abasirikare babo kujya mu mirwano hagati y’abaturage.” 

Ibi bigaragaza ko AFC/M23 ishobora kuba iri kuzana imitegekere yayo mu bice yigaruriye, igamije gukurura rubanda kuruta uburyo bwa gisirikare gusa. 

Nubwo ubu bufatanye bwa FARDC, Wazalendo, n’ingabo z’amahanga bugerageza gusubiza ibice byambuwe, AFC/M23 iragaragaza ko ifite uburyo bwo guhangana no gusubiza inyuma ibyo bitero. 

Kugeza ubu, haracyari urujijo ku cyerekezo cya politiki, ariko icyizere cya gisirikari cy’ingabo za Leta kiri kugenda kiyoyoka mu maso y’abaturage n’abarebera kure. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe