Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Ingabo z’u muryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro, MONUSCO, zigiye kwinjira mu mirwano M23 ihanganyemo na FARDC n’ihuriro ry’ingabo ziri kurwana ku ruhande rwayo.
Ibi byatangajwe n’umunyabanga mukuru w’ungirije w’umuryango w’Abibumbye, ushinzwe ibikorwa by’amahoro, Jean Pierre La croix, akaba yabivuze ubwo yari mu kiganiro yagiranye na perezida Félix Tshisekedi, wa Repubulika Iharanida Demokarasi ya Congo.
Nyuma yuko aganiriye na Perezida Tshisekedi, uyu muyobozi w’umuryango w’Abibumbye, binavugwa ko yaje kuganira n’uyoboye Ingabo za SADC muri RDC, Major Gen Monwabisi Dyakopu, ndetse anaganira n’abandi basirikare bakuru harimo n’abahagarariye Sosiyete sivile.
Jean Pierre Lacroix yaganiriye na Tshisekedi muri iki kiganiro cya tariki 06 Gashyantare 2024.
Uyu muyobozi uri mubavuga rikijyana ku Isi, Jean Pierre La Croix yabwiye perezida Félix Tshisekedi, ko ahangayikishijwe n’intambara ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko uyu muyobozi yaje kwemeza ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zizwi nka Monusco zigomba gufatanya urugamba na Wazalendo, FARDC na SADC, zikomeje kurwana na M23.
Yagize ati: “Twagaragaje kandi ko duhari kugira ngo Monusco ibashe gutera inkunga ubutumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Tubibutse ko mu mwaka ushize wa 2023, ingabo za MONUSCO zashyizeho umutwe w’Ingabo uhuriweho na FARDC, bavuga ko bagiye gukora operasiyo yari yahawe izina rya “Springbok,” yari igamije kurwanya M23.
Muri icyo gihe bahise bashinga ibirindiro byabo ahitwa Kimoka na Kabati, batangaza ko bazakomeza kubishinga n’ahandi.
Iyi operasiyo, yaje kwibagirana mu gihe abarwanyi ba M23 bari bamaze kwigarurira ibice bya Karuba na Kabati.
Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, aheruka gushyira inyandiko hanze zishinja igisirikare cya MONUSCO gutera inkunga FARDC, FDLR na Wazalendo.
Inyandiko za Lawrence Kanyuka zivuga ko uruhande rw’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwica abaturage, aho rubateramo ibisasu biremereye buhumyi bikarangira byishe benshi bikanasenya ibikorwa remezo.