Friday, December 27, 2024
Friday, December 27, 2024
spot_img
HomePolitikeIngabo za MONUSCO zasabwe gukorera ikintu gikomeye abana zabyaranye n’Abanye-Congo, mbere y’uko...

Ingabo za MONUSCO zasabwe gukorera ikintu gikomeye abana zabyaranye n’Abanye-Congo, mbere y’uko zivanwa muri RDC.

Ingabo z’u muryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, zasabwe gutanga indishyi ku bana babyaranye n’Abanye-Congo mbere yuko bava muri kiriya gihugu. 

Izi ngabo zabisabwe n’umwe mu ba-Chef bo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko amakuru aturuka muri ibyo bice abivuga. 

Mu butumwa bwanditse, bwatanzwe n’uwo mu-Chef wo mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo utatangajwe amazina, bugira buti: “Nagiye nkurikirana nitonze imyanzuro ijyanye no kugenda kwa Monusco, ivanwa ku butaka bwa RDC.” 

“Ni ikintu nakiriye neza bitewe no kunenga umusaruro wavuye mu inshingano za ziriya ngabo.”  

“Nkoresheje ubu butumwa ndashaka gukurura ibitekerezo bya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iby’imiryango itegamiye kuri leta kubera ko mu myaka 25 ziriya ngabo zimaze muri iki gihugu, ntibyabura ko zimaze kugira abana benshi, babyaranye n’Abanye-Congo.” 

Uyu mu-Chef atangaje ibi, mu gihe bisa nk’aho gahunda yo gucyura ingabo za MONUSCO ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iri kunozwa kugira ngo zivanwe muri iki gihugu. 

Mu Cyumweru gishize inkambi y’igisikare y’ingabo z’u muryango w’Abibumbye, MONUSCO, yari ahitwa i Kamanyola yavanwemo ziriya ngabo ishyikirizwa igisirikare cya FARDC. 

Bikaba byarakozwe nyuma y’uruzinduko rwa Bintou Keita, intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, yagiriye mu ntara ya Kivu y’Epfo. 

Theos Munyetwari
Theos Munyetwari
Theos Munyentwali ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru ITYAZO Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Andi makuru
- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe

Verified by MonsterInsights