Friday, June 6, 2025
Friday, June 6, 2025
spot_img
HomePolitikeIngabo za EAC zahuriye mu Rwanda mu rwego rwo gutegura urugamba rukomeye...

Ingabo za EAC zahuriye mu Rwanda mu rwego rwo gutegura urugamba rukomeye cyane ruzitegereje

Mu Rwanda hateraniye inama y’abasirikare baturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bagamije gutegura ibikorwa bigize “Icyumweru cy’Ingabo n’Abaturage” kizaba kuva ku wa 29 Kamena kugeza ku wa 4 Nyakanga 2025. 

Ni ku nshuro ya gatanu ibi bikorwa bigiye kuba, bikaba ari urugamba rukomeye rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bufatanye hagati y’inzego z’umutekano (Ingabo na Polisi) n’abaturage.  

U Rwanda rufite umwihariko wo kugira gahunda zihoraho z’ubufasha ku baturage, zikorwa n’ingabo z’igihugu hirya no hino mu gihugu. 

Col. Désiré Migambi yavuze ko izi gahunda zagiye zigaragaza impinduka nziza ku baturage bazigenerwa. Yavuze ko mu mwaka ushize ibikorwa nk’ibi byabereye muri Tanzania, ariko kuri iyi nshuro bigiye kubera mu Rwanda. 

Ibi bikorwa bizwi ku izina rya “EAC CIMIC Week”, bishyirwa mu bikorwa n’ingabo zo mu bihugu bya EAC harimo u Rwanda, Kenya, Uganda, u Burundi na Tanzania. 

Lt Col. Joseph Kimani, uhagarariye itsinda ry’impuguke mu ngabo za EAC, yavuze ko intego nyamukuru y’icyo gikorwa ari ugukomeza kwimakaza ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano, kugira ngo abaturage bazibone nk’abafatanyabikorwa mu iterambere aho kuzibona nk’izo kubacungira umutekano gusa. 

Yagize ati: “Turifuza kwegera abaturage tukabegereza n’ibikorwa bibagirira akamaro, kugira ngo barusheho kutugirira icyizere no kudufata nk’ababafasha mu iterambere. Ibi kandi bifasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego zo kwimakaza ubumwe nk’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.” 

Iki cyumweru kizahuza ibikorwa by’ingabo n’ibindi bimaze igihe bikorerwa mu Rwanda birimo ibikorwa by’ubufatanye bw’Ingabo na Polisi byatangiye mu mezi ashize. Biteganyijwe ko kizarangira ku itariki ya 4 Nyakanga 2025, umunsi u Rwanda ruzaba rwizihiza isabukuru y’imyaka 31 yo Kwibohora. 

Ni ubwa mbere u Rwanda rwongeye kwakira iki gikorwa kuva mu mwaka wa 2019. 

Andi makuru

Musubize

Shyira hano igitekerezo cyawe!
Injiza izina ryawe

- Kwamamaza -spot_img

Izi ntuzicikwe