Indirimbo nshya ” Got It ” ya Safi na Meddy, amashusho yayo araza kongera kuvugisha benshi.

Umuhanzi Safi Madiba uherutse kwitandukanya n’itsinda Urban Boys yari asanzwe akoreramo umuziki hamwe na Nizzo na Humble Jizzo, bidatinze ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya ye afatanyije na Meddy.

Indirimbo shya yaje yitwa “Got it” umuhanzi Safi ahereyeho nyuma yo gutandukana na Urban Boys, yayifatanyije n’umuhanzi Ngabo Me(Meddy) ubu uri kubariza muri Amerika, amashusho y’iyo ndirimbo akaba yamaze kujya ahagaragara.Iyi ndirimbo ikaba ije mu gihe benshi bakibaza uko Safi azakomeza umuziki we ndetse n’Urban Boys yahozeho ikagumaho, amashusho yazanye agashya kadakunze kuvugwa ho rumwe mu Rwanda.

Indirimbo nshya “Got it” ya Safi Madiba na Meddy yasohotse igaragaramo amashusho y’abakobwa bambaye ya myenda idakunze kuvugwaho rumwe n’Abanyarwanda batandukanye, ahanini bashingiye ku muco Nyarwanda(Bikini). Benshi bahamya ko atari iyo kwambarira ku karubanda, nubwo hatabura abavuga ko ntacyo bitwaye. Hakaba hatangiye kwibazwa aza kuvugwa uko angana dore ko n’ubusanzwe iyo hagize umuhanzi ukora indirimbo ikaza igaragaramo imyenda yitwa ko ari iy’urukozasoni, amagambo aba menshi aherekejwe n’impaka z’urudaca.

Ibyo ariko by’impaka n’amagambo umenya Safi yabyimye amatwi cyane ko nubundi ajya avuga ko adakunze kwita kubyo abantu bavuga ni nabyo byatumye indirimbo ye “Got it” iza yiganjemo amashusho y’abo bakobwa biyambariye twa twenda two kogana, mu muco nyarwanda dufatwa nka kirazira ku karubanda.

Iyi ndirimbo yakoranye na Meddy ikaba ije mu gihe gito atanukanye na Urban Boys akavuga ko agiye kwikorana ku giti cye. “Got it” ikaba yaratunganyijwe na Producer Madebeat n’aho aya mashusho aribuze kuvugisha benshi akaba yarafashwe n’Umugande Sasha Vybz umaze kubaka izina muri kano Karere.

Ikindi twababwira ni uko Umuhanzi Safi utacyibarizwa muri Urban Boys atangaza ko nubwo ahereye kuri “Got it” nta gahunda afite yo kwicisha irungu abakunzi be, dore ko ashimangira ko afite n’izindi azabagezaho uko iminsi izagenda yicuma, itegerejwe cyane ikaba ari iyo aheruka gukorana n’Umutanzaniya Ray Vanny ubarizwa muri Wasafi Record ya Diamond imaze kubaka izina muri kiriya gihugu no muri kano karere muri rusange.

 

Ibitekerezo

Ibitekerezo

Izindi Nkuru wasoma