Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Yolo The queen yavuze ku byo kuba yaribagishije ngo atere neza, avuga n’izina ry’umuhungu aherutse kubyara

Umwe mu bagore bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, Yolo The Queen mu minsi yashize aherutse kwibaruka imfura ye. Ni ibintu byagoye benshi kubyemera ariko baje kubyemera.

Ubwo uyu mugore uvuga ko afite imyaka 39, yibarukaga, abantu benshi batangiye gutekereza bibaza Ise w’umwana, ndetse bamwe batangira kwibaza niba yaba ari Harmonize cyane ko bigize no guhararana.

Gusa ku munsi wejo hashize uyu mugore abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yahaye umwanya abantu ngo bamubaze ibyo bifuza byose.

Muri ibi bibazo niho Yolo The Queen yahakaniye ko Ise w’umwana we atari Harmonize nkuko benshi bari batangiye kubyibazaho.

Muri ibi bibazo kandi hamlbonetsemo umubaza ku makuru avugwa ko kugirango atere neza byamusabye kwibagisha, ariko Yolo yabyamaganiye kure avuga ko nta narimwe yigize yibagisha.

Uyu mugore kandi uvuga ko yabyaranye n’umusore utagira uko asa, yatangaje ko yabyaye umwana w’umuhungu akamwita Graham.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments