Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Yago Pondat yatangaje ko yahunze igihugu

Umunyamakuru ubifatanya no kuba umuhanzi, Nyarwaya Innocent wamenyekanye cyane nka Yago Pondat, yatangarije abakunzi be ko yahunze igihugu akaba yimukiye mu gihugu cya Uganda.

Uyu mugabo abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko ahunze igihugu atacyanze ahubwo ahunze abanzi be bashatse kumugirira nabi mu myaka eine ishize.

Yanditse agira ati “Rwanda nkunda nkuhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, nkataka ariko ntawanyumvise n’umwe.”

Yongeyeho ati “Umutima wanjye urababaye cyane ariko Rwanda numpamagara nzitaba, kuko data yaragukoreye, mama arakubyarira. Uganda munyakire ndabasabye!”.

Uyu Yago amaze iminsi aterana amagambo na bagenzi be bakoresha imbuga nkoranyambaga, ndetse avuga ko kuva yagera mu muziki nta mahoro aragira, ahubwo ko abanzi be biyongereye kugeza naho bamwe bashaka kumugirira nabi.

Uyu musore avuga ko aho kugirango azagere aho kubura ubuzima yahisemo kwigendera akaba atuye mu gihugu cya Uganda. Ndetse yasabye abo muri Uganda kuba bamwakira neza.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments