Umunyamakurukazi umaze kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kubitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, Bianca Baby, ari mu agahinda ko kubura umubyeyi we.
Mu rukerere rwo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Nyakanga nibwo yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze, inkuru mbi yuko umubyeyi we w’umumama (Mama we) yitabye Imana.
Yagize Ati “Mana kuberiki koko, ruhukira mu mahoro Mama”. Ibi yabitangaje mu rurimi rw’icyongereza Ati “God why?, RIP MOM”.
Ubusanzwe uyu Munyamakuru yamenyekaniye kuri Isibo TV, ndetse yagiye akora n’ahandi henshi hatandukanye harimo no ku Isibo radio.