Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umuhanzikazi Marina arembeye mu gihugu cy’Amahanga

Umuhanzi Marina Deborah uri mu bagezweho mu Rwanda arembeye muri bimwe mu bitaro byo mu mujyi wa Abuja muri Nigeria, aho arwariye nyuma yo kuva mu gihugu cya Ghana.

Marina Deborah yari yagiye mu gihugu cya Ghana mu bikorwa by’umuziki we, ari naho yasohoreye indirimbo aherutse gusohora.

Marina yagiye muri Nigeria agiye mu bikorwa bye by’umuziki, aho yari ahamaze iminsi 2, nyuma aza kurwara, abyuka yisanga kwa muganga atazi uko yahagaze.

Marina mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE ducyesha iyi nkuru yavuze ko arwaye Maralia akaba ariyo bamusanzemo, gusa ubu aka ari ku miti.

Uyu muhanzi nawe ubwe avuga ko atazi uko yageze kwa muganga kuko yagiye kuryama  atameze neza, abyuka yisanga kwa muganga.

Yagize Ati “Nkigera Abuja nahamaze iminsi ibiri uwa gatatu nisanga banzanye kwa muganga meze nabi, ntabwo nzi uko nahageze kuko nisanze mu bitaro banteye serumu, ubu ndi gufata imiti ndaza kumera neza.”

Marina uri mu bahanzikazi bafite izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda yafashwe n’ubu burwayi nyuma y’iminsi asohoye indirimbo ye nshya yise ‘Mon bebe’ yanasohoye ari muri Ghana.

Ni indirimbo uyu muhanzikazi yasohoye nyuma yo gushyira hanze iyitwa ‘Avec toi’ yari amaze amezi abiri hanze.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments