Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Umugore yarakunaniye none wirirwa utera amada abakobwa babandi” Yago yakije umuriro kuri Irene Murindahabi

Imbuga nkoranyambaga zikomeje gucika ururondogoro nyuma y’amagambo Yago yatangaje arimo abwira umunyamakuru Irene Murindahabi, amagambo yuzuyemo umujinya mwinshi ndetse n’amabanga adasanzwe bivugwa ko ari amabanga Irene yabitse imyaka myinshi.

Nyuma yuko uyu musore Yago, akomeje kwiyama no gushyira hanze amabanga ya bamwe mu byamamare bimuvuga, Yago yadukiriye Irene nyuma yo kujya akunda kumuvugaho mu biganiro agirana n’abantu aba yatumiye kuri MIE.

Mu majwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Yago yumvikana yiyama M.Irene amubuza kuzongera gukoresha izina rye mu biganiro agirana n’abantu be.

Yago kandi amwe mu magambo yatangaje  yatunguye benshi ni uko yatangaje ko Irene Murindahabi yabujije abahanzi agenzura (Vestine na Dorcas) kuba bajya gukorera ibiganiro kuri channel ya Yago.

Ndetse Yago yumvikanye avuga ko Irene Murindahabi yahoze afite umugore ariko nyuma bakaza gutandukana ndetse akamusigira umwana. Yago kandi muri aya majwi yakomezaga gushinja Irene kuba yarateye inda abakobwa benshi.

Ati “Nabonye watangiye kongera kwicaza abantu mukamvuga, mukavuga izina Yago, Wowe wowe wirirwa wambaye amakote, wirirwa wigana inseko, wikanira inseko, abantu bamaze kumenya ko wikanira inseko, rimwe uzagirango ugiye guseka ntibikugendekere neza hasi”.

“Kwirirwa wicaza abantu ngo mugiye kuvuga Yago !!, Yago nagusabye kuba umuretse, ku ma channel yawe, amafoto n’amavidewo byawe nagusabye kuba izina Yago uriretse, komeza urwane na Channel yawe, ukomeze urwane n’abahanzi bawe umanaginga wabujije ngo kuza kuri Yago Tv Show, kandi Yago Tv Show izakomeza ikore.”

“Abo bana b’abakobwa wangije, wababujije ngo ntibazakandagire hano, hhh komeza urwane n’ibyo, urwane n’abagore wateye amada, urwane n’abakobwa wateye amada bari mu bice bitandukanye, aho za Kimisagara, ngaho mu Gatsata, ngaho hehe !! ukomeze ibyo kubeshya abantu ngo ugiye za he, ngo za Canada,  rwana n’ibibazo byawe ngewe ndeka.”

“Urazana abantu kuri channel yawe ngo muvuge kuri Yago, ukirirwa wisetsa, abo uba wazanye mufite ubwenge bumwe n’imitima imwe byuzuye urwango, Wowe umugore yarakunaniye, watandukanye nawe, umusigira umwana, wateye amada, hh natwe vuba tuzabaza.”

“Gusa ntudacunga neza nawe mu minsi iri imbere ushobora kuzisanga mu bintu udashobora kwikuramo, Rero izina Yago ube uriretse, ube uriretse kabisa.”

Uyu musore Yago muri iyi minsi ntari kuvuga rumwe n’abantu benshi biganjemo ibyamamare, kugeza naho uvuze izina rye gusa aba agatowe.

 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments