Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umugabo wanjye yahoraga ankubita buri gihe kandi ntwite nanjye mpitamo kumukorera ibi bintu, bakobwa mwitondere abagabo muhitamo ngo mubane

Umugore wubatse yasangije abakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye ubuhamya bwe bw’uko umugabo we amukubita buri gihe, ndetse anagira inama abakobwa batarashaka yo kujya bitondera abagabo bagiye kubakana na bo. 

Uyu mugore yagize ati: “Nitwa Rose, ndagira ngo mbasangize inkuru y’ubuzima bubi nabayemo, umugabo wanjye yampozaga ku nkeke ankubita hahandi n’abantu duturanye bari barananiwe kunkiza.  

Umugabo wanjye yari wa mugabo ugira ifuhe rikabije muri we no gutegeka bihoraho ndetse arinabyo byatumye ajya ahora ankubita buri gihe. 

Twemeranyije kubana ubwo nigaga muri kaminuza nawe yiga, nza kumukunda ntakintu nitayeho Kandi narabibonaga ko harimo ikibazo, ikintu cyose nakoraga kikamubabaza cyangwa icyo navugaga ntacyumve neza, yarankubitaga.  

Naje kwiga kubaho nkubitwa kuko sinarinzi icyo nakora aho najya icyo naba ndamutse nta mufite. 

Mu mwaka wanyuma wa kaminuza turi kwiga, yaje kuntera inda mbere Yuko turangiza tugakora Graduation.  

Nubwo icyo gihe nari ntwite inda ye nabwo yarankubitaga atitaye ko ntwite kuko yari umugabo ugira igitugu muri we ndetse ntakintu nari kubikoraho. 

Tukirangiza kwiga, twahise twimukira mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya, ariho twagiye gushakira ubuzima.  

Umugabo wanjye yaje kugira amahirwe abona akazi ko kuba manager muri company ikomeye ndetse yahembwaga umushahara mwiza. 

Yatahaga saa mbiri buri gihe agomba gutaha asanga ibiryo bihiye, iyo yazaga agasanga bitarashya ubwo nahitaga nkubitwa, atitaye ko mfite umwana nirirwaga ndera, nibwo naje kurambirwa nigira inama yo gushaka icyo gukora. 

Naje gushaka imwe mu nshuti Magara yanjye maze nyiganiriza ubuzima bubi mbayemo maze ingira inama yo guhunga umugabo wanjye, nkajyana n’umwana wanjye kuko iyo mpaguma inkoni zarizigiye kuzanyica, kuko nanjye nari narize kaminuza naje gushaka akazi ntangira ubuzima bushya mpunze umugabo wampondaguraga buri munsi. 

Inama nagira abakobwa batarashaka, mukorere uko mushoboye mugire gushishoza mu guhitamo abagabo banyu, ikindi mwige kwigira kuburyo umugabo wawe ubonye akubangamira wabona uburyo wo kugenda umeze neza utavuga ko ntakundi wakora.” 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments