Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Umubyeyi w’Umunyamakuru Tijara Kabendera yitabye Imana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2024 nibwo umubyeyi ubyara umunyamakuru Tijara Kabendera yitabye Imana nkuko byatangajwe n’umukobwa we Tijara Kabendera.

Tijara Kabendera umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu ruganda ry’itangazamakuru ndetse n’urwa Entertainment, yatangaje ko yababajwe cyane no kuba yabuze umubyeyi we w’umumama (Mama we)yari asigaranye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo yatangaje aya makuru, yagize ati “Mbabajwe no kubamenyesha urupfu rw’umubyeyi wanjye [Mama wanjye] witabye Imana muri uru rukerera.”

Tijara Kabendera utifuje gutangaza byinshi ku rupfu rwa Mama we, kandi yanatangaje igihe cyo kumusezeraho ndetse n’igihe cyo kumushyingura.Yatangajeko uyu mubyeyi arasezerwaho mu rugo rwa Tijara uyu munsi Saa Munani z’umugoroba ndetse agashyingurwa Saa Kumi z’umugoroba mu irimbi rya Nyamirambo.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments