Tuesday, October 22, 2024
spot_img

“Twakuze twumva ko urwaye S!DA byaba aribyo !” Umuhanzikazi Butera Knowless ntaguca kuruhande yasubije umuntu wamubajije ibyo kuba arwaye S!DA

Ku munsi w’ejo hashize, umuhanzikazi Butera Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, yasangije ifoto ye ubundi avuga ko atanze umwanya wo kumubaza ibibazo, ikibazo cyose arabazwa ko aragisubiza. 

Kera abantu benshi bajya bumva igihuha kivuga ko Knowless arwaye SIDA yavukanye,  umuntu wese wakuze akurikirana iby’umuziki ntakabuza yarabyumvaga. 

Ubwo abantu barimo bamubaza ibibazo hari abagaruye iby’iki kibazo.  Umwe yagize ati “Ese nawe wajyaga wumva abantu bavuga ngo wavukanye sida ?”  

Knowless mu ijambo rimwe yamusubije ko yajyaga abyumva,  ati “cyane”. 

Undi nawe yanze kwiburira agira ati “twakuze bavuga ko ufite ubwandu ! Byaba ari byo koko?” 

Knowless nawe atuje ati “Aho mumariye gukurira muciye akenge se mubibona gute?”. 

Mu gihe Knowless n’abandi bahanzi bangana bari barafashe umuziki Nyarwanda nibwo ibi byavugwaga, gusa benshi bakavuga ko ari igihuha yahimbye kugirango abasore barekere kujya bamurwanira. 

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments