Thursday, October 31, 2024
spot_img

Titi Brown na Jojo Breezy basigaye ari abanzi bakomeye

Bamwe mu basore babiri bahuriye ku mwuga w’ububyinnyi, Titi Brown ndetse na Jojo Breezy, muri iyi minsi ntibacana uwaka, Nkuko byakomeje kugaragara cyane mu magambo ya Titi Brown.

Mu minsi yashize umubyinnyi Titi Brown abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yahaye umwanya abakunzi be ngo bamubaze ibibazo byose bashaka. Mu bibazo bakomeje kumubaza hagiye hagaragaramo kenshi iby’ubucuti bwe na Jojo Breezy.

Abantu batandukanye bagiye bamubaza ku bushuti bwe na Jojo Breezy yabasubizaga ibisubizo bigaragaza ko we na Jojo batari gucana uwaka muri iyi minsi.

Urugero rwibibazo yabajijwe harimo, ikibaza giti “Jojo Breezy na General Bender ubona ari inde urenze”, ntaguca ku ruhande yavuze ko ari General Benda.

Ahandi yabajijwe ababyinnyi beza abona mu Rwanda, mubo yatanze ntabwo yigize ashyiramo Jojo Breezy kandi ubusanzwe barahoze ari inshuti. Ndetse abajijwe niba we na Jojo bakiri inshuti, ati “Wapi”.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments