Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, Umuhanzi The Ben avugishije abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yuko akose ibisa nko kwereka Bruce Melodie urukundo rudanzwe.
The Ben abinyujije ku rukuta rwe Instagram yatunguye abantu benshi asangiza amashusho yakoze ikizwi nka challenge y’indirimbo, yayikoreye indirimbo Sowe ya Bruce Melodie.
Ni ibintu abantu bose batakekaga kuko baziko muri iyi minsi The Ben na Bruce Melodie batari kuvuga rumwe.
Gusa ikintu cyatangaje benshi bigatuma banakibazaho ni uko itsinda rya 1:55 am, Bruce Melodie abarizwamo, rya postinz iki gikorwa The Ben yakoze gusa post itaramaraho n’iminota 3 bagahita bayisiba.
Abantu benshi ibi ntibigize babibona, ariko ababonye post ya The Ben bavuga ko ibi aribyo baba bashaka mu muziki Nyarwanda ko abahanzi bashyigikirana, ndetse hari n’abavuga ko bagiye kureba iyi ndirimbo bitewe nuko babonye The Ben ayipostinga. Reba Video .
https://www.instagram.com/reel/C9xZMqgsGjU/?utm_source=ig_web_copy_link&igsh=MzRlODBiNWFlZA==