Mu Rwanda kimwe mu bihugu bishyigikiye abaryamanana bahuje ibitsina kuri uyu munsi byashyizwe kumugaragara ubwo ku mambasade atandukanye yo muri iki gihugu hazamumuwe ibendera ry’abatinganyi , Ibi byakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahitamo ya munt uku bijyanye n’inzira yayoboramo imikoreshereze y’igitsina nka IDAHOBIT.
Ku cyicaro cy’ambasade ya leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda ikorera ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo ni hamwe mu hazamuwe iri bendera rishyigikira ku mugaragaro ubutinganyi.
Sibyo gusa kuko no kuri Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda ikorera mu Karere ka Nyarugenge naho hazauwe ibendera ry’abatinganyi rigaragara mu mabara y’umukororombya.
Ubwo hazamurwaga iri bendera , byaherekejwe n’ubutumwa n’amashusho agira ati :” Kuri uyi umunsi wa IDAHOBIT mu mwaka 2023, twazamuye ibendera ry’umukororombya mu gufasha Amahoro Human Right (Umuryango uharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina).”
Ubutumwa bwa Ambasade y’u Bubiligi mu Rwanda, bkomeza bugira buti “Twifatanyije n’umuryango mugari w’abaryamana bahuje ibitsina mu gufatwa kimwe no kurinwa ihezwa.”
Iri bendera kandi ryazamuwe kuri Hoteli izwi nka Marriot iri mu zikomeye mu Rwanda, iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.