Umuhanzi Nyiransengiyumva Valantine wiyitaga Vava wamamaye nka Doreimbogo kubera indirimbo ye Dore Imbogo, yitabye Imana kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024.
Amakuru aravuga ko uyu muhanzikazi washimishije benshi yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 nibwo inkuru y’urupfu rwe yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu bose bagaragaza agahinda ko guhomba uyu mugore wabashimishije cyane.