Tuesday, October 22, 2024
spot_img

Nyuma y’umwaka Miss Elsa yashimangiye urwo akunda umugabo we Prince Kid

Miss Rwanda 2019 Iradukunda Elsa, umwe mu ba Miss bavuzwe cyane kubera inkuru yabo y’urukundo, yongeye gushimangira urwo akunda umugabo we Prince Kid bamaranye umwaka babanye.

Umwaka washize wa tariki ya 31 Kanama 2023 nibwo Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) yasabye anakwa Iradukunda Elsa, ku munsi wa tariki ya 1 Nzeri 2023 basezerana imbere y’Imana, kuri ubu bizihije isabukuru y’umwaka bamaze babanye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Iradukunda Elsa yagaragaje ko yishimiye igihe kingana n’umwaka amaze abana n’umugabo we ndetse ashimangira ko amukunda cyane.

Elsa yasangije amwe mu mafoto y’ubukwe bwabo, ayaherekesha indirimbo ya Andy Umuntu yitwa Igitego , ndetse n’ubutumwa bugira buti “Umwaka wose! Ndagukunda cyane Bwana Ishimwe”.

Ni ubutumwa bwakiriwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko babishimiye abandi ko babakumbuye, n’abandi bavuga ibitandukanye, dore ko iyi couple yari imaze amezi agera ku 10 itagaragara.

Iyi couple ya Miss Elsa na Prince Kid yavuye mu Rwanda nyuma yuko urukiko rwari rwakatiye Prince Kid gufungwa imyaka 5 ashinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina undi ku gahato, no gukorera undi ishimishamubiri ku gahato.

Ibi byaha ashinjwa yabikoze ubwo yari umuyobozi wa Miss Rwanda, nibwo yaje kubishinjwa nyuma ya Miss Rwanda yo mu mwaka wa 2022,ari nayo uRwanda ruheruka.

Ubu butumwa kandi Elsa nibwo butumwa bwambere atangarije ku mbuga nkoranyambaga ze kuva mu mezi 10 ashize ntamuntu uzi aho bagiye.

RELATED ARTICLES

Andi Makuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_img

Most Popular

Recent Comments